Ambasaderi Fahrenholtz yavuze ko ntakibazo cyahungabanya abaturage kiri mu mujyi wa Goma
Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

Peter Fahrenholtz wabaye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu 2012 kugeza mu 2016, yavuze ko mu Mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, muri Teritwari ya Nyiragongo, nta kibazo cyahungabanya abaturage gihari.
Ubutubwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga X kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, bigaragaza ko ari mu Mujyi wa Goma kandi ko akurikirana ibiwuberamo.
Yagize ati: “Nta kibazo cy’ubutabazi muri Goma. Nanyuze mu bice byinshi by’Umujyi kandi sinigeze mbona ibimenyetso by’ikibazo cy’ubutabazi.
Imihanda irimo abantu benshi kandi basa nkaho batuje kandi bumva bafite umutekano.”
Avuga ko amaduka akinguye ndetse arimo n’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.
Kaminuza ya Goma yongeye gufungura, amashanyarazi n’amazi bitangwa amasaha 24 kuri 24 ndetse ngo n’imihanda iriho amatara arara yaka ku muhanda ijoro ryose.
Amb Fahrenholtz yavuze ko imihanda yo mu Mujyi wa Goma isukuye.
Akomeza agira ati: “Abapolisi barakora akazi kabo, ubugizi bwa nabi na ruswa bigaragara ko ari bike. Kugendera ku mategeko bitangiye gushyirwaho.”
Atangaje ibi mu gihe Ihuriro AFC/M23, igice cyaryo cya gisirikare, cyatangaje ko mu Mujyi wa Goma habonetse ituze nyuma yuko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero mu nkengero z’Umujyi wa Goma ugiye kuzuza amezi atatu ugenzurwa n’iri Huriro.
Ni nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2025 humvikanye urusaku rw’amasasu menshi mu bice bikikije Umujyi wa Goma wafashwe na AFC/M23 mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka.
Peter Fahrenholtz aherutse kugaragaza ko atemeranya n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wasabye ko umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wava mu bice ugenzura.
Kaja Kallas, Visi Perezida wa Komisiyo ya EU ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, hashize iminsi atangaje ko “M23 igomba kubaha ubusugire bw’ubutaka bwa RDC, igahagarika kwagura ibirindiro, ikava mu bice igenzura”.
M23 yasobanuye kenshi ko idateze kuva mu bice igenzura kuko abarwanyi bayo ari Abanye-Congo, bityo ko ahantu hose bari ari iwabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *