skol

Ambasaderi Festus Bizimana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Cabo Verde

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida José Maria Neves wa Cabo Verde, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu akaba afite icyicaro i Dakar muri Sénégal.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Mindelo, ku kirwa cya São Vicente, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026 ndetse bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo no kurushaho gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.

Muri ibyo biganiro, Perezida Neves yashimye intambwe imaze guterwa mu gushimangira umubano hagati ya Cabo Verde n’u Rwanda, anagaragaza ko yishimira cyane uruhare rw’u Rwanda mu mavugurura y’Ubuyobozi bw’inzego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yagaragaje kandi ko Cabo Verde yifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye bwayo n’u Rwanda mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga rigezweho, guhanga udushya, ndetse no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Neves, yanashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Komisiyo Ihoraho Ihuriweho hagati y’Ibihugu byombi (Permanent Joint Commission – PJC) nk’urwego mu gihe rwaba ruteguwe neza rwarushaho gufasha guteza imbere ubufatanye hagati ya Cabo Verde n’u Rwanda.

Yagaragaje kandi icyifuzo cy’uko abahagarariye ibihugu byabo badafite icyicaro gihoraho muri Cabo Verde bajya basura kenshi icyo Gihugu, mu rwego rwo guhura n’inzego zitandukanye n’ibigo bya Leta, kugira ngo birusheho kugaragaza ubufatanye kandi bugomba kubyarira inyungu impande zombi.

Ambasaderi Bizimana yashimiye Perezida Neves ku bwo kumwakira no kumuha amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Cabo Verde ndetse anashimangira ko yifuza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi ukagera ku rundi rwego rushya mu bufatanye.

Yakomoje kandi ku gitekerezo cy’uburyo hasinywa amasezerano yo gukuraho viza hagati y’ibihugu byombi mu koroshya imigenderanire hagati y’abaturage b’Ibihugu byombi n’Abanyafurika muri rusange no gukangurira abayobozi bo ku rwego rwo hejuru n’abikorera mu nzego zitandukanye kugirira ingendo muri Cabo Verde.

Ambasaderi Festus yasabye Perezida Neves, inkunga y’Igihugu mu gushyigikira kandidatire y’u Rwanda ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), nyuma y’uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’umukandida wo gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.

Uretse guhagararira u Rwanda muri Cabo Verde, no muri Sénégal aho anafite icyicaro, Ambasaderi Festus Bizimana afite kandi inshingano zo kuruhagararira muri Gambia, Mali na Guinea-Bissau.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa