Ambasaderi w’u Bufaransa ashimangira ko abanyamakuru bari ku isonga mu kurwanya urwango
Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, ashimangira ko kurwanya amakuru y’ibihuha n’imvugo z’urwango ari ingenzi cyane by’umwihariko mu byanyamakuru nk’abantu bizerwa n’abaturage.
Yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026, ubwo itsinda ry’abanyamakuru bagize Ihuriro ry’Abakoresha Igifaransa, OPFR, bari mu mahugurwa y’icyumweru, ari kwibanda ku gutahura no kwirinda imvugo z’urwango.
Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin avuga ko bahisemo gushyigikira aya mahugurwa nk’uburyo bwiza bwo guhangana n’izi mvugo z’urwango by’umwihariko mu Karere ka Afurika, ahakigaragara ingengabitekerezo igamije kurimbura.
Ati “Twahisemo gushyigikira aya mahugurwa kuberako ari uburyo bwiza bwo guhangana n’ibi byose, ari ukwigisha abanyamakuru nabo bakigisha abaturage ibikwiye.”
Ambasaderi avuga ko muri aya mahugurwa abanyamakuru bahawe ubumenyi bwo kugenzura neza amakuru y’impamo, bakamenya ay’ibihuha kandi bakabigaragaza.
Ati ” Bazigishwa kandi kugenzura niba amakuru bagiye gutangaza yizewe kugirango nabo bamenye uko bahangana n’ibitero bigabwa hifashishijwe itangazamakuru.”
Umuyobozi Wungirije w’u Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Usengumukiza Felicien nawe ashimangira ko kongerera abanyamakuru ubumenyi butandukanye bibafasha kurushaho kuba abanyamwuga.
Ubufaransa bumaze igihe butera inkunga amahugurwa agamije kwigisha abanyamakuru b’Abanyarwanda uburyo bwo gutangaza amakuru yirinda imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo.
Ibi bikorwa byiyongereye cyane nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi utangiriye kuzahuka guhera mu mwaka wa 2021, aho Ubufaransa bwiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *