skol

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere

Yanditswe: Saturday 25, Oct 2025

featured-image

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere no kumenya akamaro kayo mu muco nyarwanda.

Amb Thorpe yatangaje ko ubwo yari mu rugendo rwo kwerekeza i Gisenyi ahabera imikino izwi nka King’s Baton Relay ya Commonwealth Games, yahagaze akanya gato mu Bigogwe, abasha gukama inka ku nshuro ye ya mbere.

Bigogwe, ni agace gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Nyabihu. Ni ahantu hazwi cyane kubera ubworozi bw’inka n’ubwatsi bwiza buboneka ku misozi yaho.

Uru rugendo ruha abashyitsi amahirwe yo kumenya byinshi ku kamaro k’inka mu muco w’u Rwanda.

Ubusanzwe aborozi basobanura ko inka atari amata gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubukungu, ubumwe n’agaciro hagati y’abaturage. Mu muco nyarwanda, guha umuntu inka ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’ubufatanye.

Uwasuye Bigogwe agira uruhare mu gukama amata. Ku muntu ubikoze bwa mbere ntabwo ari ibintu byoroshye nk’uko bisa ariko ahakura ubumenyi bw’ibanze.

Ambasaderi Thorpe ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye ari mu Bigogwe, yagaragaje ko yishimiye gukama amata ku nshuro ye ya mbere nubwo byamugoye.

Ati “Mu rugendo rwo kugana i Gisenyi muri King’s Baton Relay ya Commonwealth Games, nahagaze mu Bigogwe ngerageza gukama inka bwa mbere. Amata menshi yari ku ipantaro kurusha ayagiye mu nkongoro! Byari ibyishimo kandi nize byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda.”

Ngabo Karegeya, washinze sosiyete “Ibere rya Bigogwe”,ni we watangije ibikorwa by’ubukererugendo muri ako gace, yamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera gufasha abantu basura inka mu rwuri no kumenyekanisha ubworozi bw’aya matungo maremare.

Karegeya asobanura ko byakomotse ku rukundo akunda inka biturutse ku kuba nyina yaramwibarutse yajyanye ibyansi mu nka, akazikuriramo yinywera amata, aba inshuti na zo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa