skol

Ambasaderi wa Isiraheli ashima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’iterambere bagezeho

Yanditswe: Wednesday 26, Nov 2025

featured-image

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss, yashimye uburyo Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo ku bibazo bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimangira ko azakomeza guharanira ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Isiraheli irushaho gutera imbere.

Ibi yabigarutseho ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Isiraheli (IDF Veterans) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bagahabwa ishusho rusange y’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ndetse n’ay’igihe cyayikurikiye.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’amacakubiri n’ingengabitekerezo bya Jenoside, iri tsinda ryunamiye ndetse rishyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo abasaga ibihumbi 250.
Ambasaderi Weiss yavuze ko gusura urwibutso bifite agaciro kanini ku Banya-Isiraheli kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahuza byinshi n’ayabaye ku Bayahudi nabo bakorewe Jenoside.
Yagize ati: “Kuza hano mu Rwanda ni uko rwo na Isiraheli bisangiye amateka, birimo kwishamo ibisubizo. Ni byiza ko baza gusura urwibutso kuko ni ahantu hatwereka amateka yahise n’igeno ry’ahazaza, mu gihe baje hano kurusura rero basobanukirwa ukuntu ari ingirakamaro kurwanirira igihugu ukaba wanabikomerekeramo.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi bifite uburyo bihurira ku kwambura abantu ubumuntu.
Ati: “Ibi byabaye mu Rwanda no ku Bayahudi bishobora no kuba n’ahandi ku Isi muri iki gihe, ikintu cya mbere ni ukumenya impamvu habaye ivangura. Akazi kacu nk’u Rwanda na Isiraheli ni ukwigisha abantu bose bo ku Isi ko atari ibyacu gusa ahubwo bireba buri wese wo ku Isi ko na we ashobora kuba inzirakarengane umunsi umwe.”
Weiss yavuze ko kuba abenshi mu basuye urwibutso ari abarwanyi ba kera, bamwe bafite ubumuga bwakomotse ku ntambara, byabakoze ku mutima kubona ukuntu Jenoside itegurwa mu gihe kirekire.
Ati: “Bamwe muri bo bakomerekeye mu ntambara zo mu bihe byashize, nko mu myaka 15 ishize, kandi bose bababariye mu ntambara bafite amashusho abagarukamo yo kurwana.
Iyo rero baje gusura hano bamenye ko bagifite akazi, basobanukirwa ko Jenoside idategurwa umunsi umwe, ni igikorwa gitegurwa mu binyacumi by’imyaka.”
Ambasaderi yongeyeho ko Isiraheli yiyemeje kwamagana uwo ari we wese usesereza mugenzi we kubera inkomoko cyangwa ubwoko bwe, anashima u Rwanda kuba rwarashyizeho gahunda zitajenjeka zo kudasiga inyuma abafite ubumuga.
Ati: “Iyo tuvuga ko u Rwanda ruyoboye mu iterambere muri Afurika tuba tuvuga ko abafite ubumuga bafite uburenganzira kuri serivisi zose nk’abandi baturage. Urwo rugendo rero nka Isiraheli turaza tukareba tuti ‘babihisemo reka natwe tubikore’.”
Yibukije ko Isiraheli yakomeje gufasha u Rwanda mu bikorwa byo kwiyubaka kuva Jenoside ihagaritswe, by’umwihariko mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, umuco n’amateka.
Yakomeje agitra ati: “Ibyo bikorwa bidasanzwe twavuga nko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, umuco n’amateka, ni yo mpamvu twahisemo gusura u Rwanda kuko Guverinoma y’Igihugu cyanjye ihabona nk’ahantu heza.”
Yavuze ko ingendo z’itsinda ry’abahoze muri IDF zizibanda no gusura ibikorwa byita ku bafite ubumuga, gusura ingagi, Pariki y’Akagera no kuganira n’abantu banyuze mu ihungabana. Biteganyijwe kandi ko bazakina imikino irimo Basketball.
Ambasaderi Weiss yashimye iterambere u Rwanda rugezeho anasaba ko uru rugendo rukomeza kugira ngo ibihugu byombi bikomeze kungurana ubumenyi.
Ati: “Ubushize hari abaturage 70 bavuye mu Rwanda bajya muri Isiraheli kwiga iby’ubuhinzi n’ubukungu bwisunze ikoranabuhanga, ibyo bikomeza gushimangira umubano wacu. Dufite amatsinda 4 bamaze ibyumweru bahanga udushya kandi ibyo bizakomeza kuko hari ibikorwa by’ubucuruzi bizakorerwa hano.”
Yashimiye Abanyarwanda indangagaciro zo gushyira hamwe n’ubushake bwo kwishakira ibisubizo, birimo kwishyirira inkiko Gacaca, Umuganda n’ibindi bikorwa byabafashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside, bikaba bibagize intangarugero ku Isi.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss n’itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Isiraheli (IDF Veterans) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abahoze mu gisirikare cya Isiraheli (IDF Veterans) batanze ubutumwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa