skol
fortebet

Amerika: Abasirikare batatu b’u Buholandi barashwe n’abantu bataramenyekana

Yanditswe: Sunday 28, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, abasirikare batatu b’Abaholandi barasiwe mu mujyi wa Indianapolis, muri Leta ya Indiana.

Sponsored Ad

Aba basirikare ni abo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Buholandi, Commando Corps, bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mahugurwa.

Polisi ya Indianapolis yatangaje ko yasanze abo ba ofisiye batatu bafite ibikomere by’amasasu, bahita bajyanwa ku bitaro byo hafi aho.

Minisiteri y’Ingabo y’u Buholandi yavuze ko umwe muri abo batatu arembye, mu gihe abandi babiri badakomerewe cyane.

Barashwe mu gihe bari bari mu karuhuko kuri hoteli bacumbitsemo, bari hanze yayo.
Polisi yatangaje ko bishoboka ko hari abantu bari bashyamiranye mbere yaho, bakaza kubarasa babasanze hanze ya hotel.

Ubwo yari kuri FOX59, umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Indianapolis yagize ati "Kugeza ubu amakuru twifuza gutangaza ni uko atari ibintu byabereye imbere muri hotel. Hari ugushyamirana kwari kwabayeho mbere, dukeka ko kwabereye ahandi hantu."

Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akurikiranyweho ubu bugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa