skol

Amerika igiye guha u Burundi miliyoni 156 z’amadorali

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Ku wa Gatanu, tariki ya 06, Gashyantare, 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima (Memorandum of Understanding – MOU) y’imyaka itanu n’igihugu cy’u Burundi, afite agaciro kagera hafi kuri miliyoni 156 z’amadolari ya Amerika.

Aya masezerano ashingiye kuri gahunda ya America First Global Health Strategy. Agamije gushyigikira inzego z’ubuzima z’u Burundi ngo zibe zikomeye, zifite kandi zikora ibintu mu buryo burambye. Bizafasha u Burundi gutahura, gukumira cyangwa kurwanya ibyorezo.

Ni amasezerano y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n’Inteko Ishinga Amategeko, iteganya gutanga zizahabwa ibihugu byinshi birimo n’u Burundi agenewe kurwanya VIH/SIDA, Malaria gukurikirana, kwitegura no guhangana n’indwara zandura.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Burundi yiyemeje kongera ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ubuzima, ariya mafaranga akaba ari inyongera ikomeye ugereranyije nayo babonye mu myaka yabanje.

Binyuze muri aya masezerano, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gushyigikira uko u Burundi bukomeza kwita k’uguhangana n’indwara zandura, ikazareba uko bubyitwaramo no kubwubakira ubushobozi mu by’inzu zisuzuma indwara bita laboratwari.

Amerika kandi izakorana n’u Burundi mu kubwubakira aho bukusanyiriza amakuru mu by’ubuzima.

Aya masezerano ateganya kandi ko inkunga ya Amerika izakomeza guteza imbere kwirinda malaria, ibipimo byo kuyisuzuma no kuyivura no gupima VIH byihuse no gutanga imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi itera SIDA.

Uburundi nanone bwiyemeje gusangiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika amakuru n’imibare, ndetse no kugirana ibiganiro byimbitse mu gihe habayeho indwara ishobora kwiyongera ikaba icyorezo cyangwa icyorezo cyakwaduka ku rwego rw’isi.

Aya masezerano y’imyaka itanu niyo aheruka Amerika isinyanye n’igihugu cyo muri Afurika mu rwego rw’ubufatanye mu by’ubuzima.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zivuga zizakomeza gusinya amasezerano y’imyaka myinshi y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima ku isi n’ibihugu bihabwa inkunga binyuze muri gahunda Amerika yise ‘America First Global Health Strategy.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa