Amerika igiye guha Ukraine ibisasu bivuguruye birasa mu bilometero 161
Yanditswe: Saturday 15, Mar 2025

Nyuma yuko ibisasu bizwi nka ‘Ground-Launched Small Diameter Bombs: GLSDB’ Amerika yari yohereje muri Ukraine binaniwe guhangana n’uburyo bw’ikoranabuhanga u Burusiya bukoresha mu kurinda ikirere cyabwo, igiye kohereza ibindi bivuguruye byo bishobora guhangana n’iryo koranabuhanga.
Ibyo bisasu byakozwe n’inganda zirimo Boeing ku bufatanye na SAAB AB ku buryo buvuguruye bishobora kurasa mu ntera y’ibilometero 161.
Ku buyobozi bw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni bwo Washington yohereje ibisasu bya mbere byo mu bwoko bwa GLSDB gusa nyuma y’igihe gito ibyo bisasu batangiye gukoreshwa.
Reuters yavuze ko hashize amezi make Ukraine ihagaritse kubikoresha kuko bitabashaga guhangana n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa n’u Burusiya mu kurinda ikirere cyabwo.
Kuva icyo gihe Amerika yakoze ku ivugururwa ry’ibyo bisasu ndetse bemeza ko ibi hageragejwe ibisasu 19 kugira ngo hemezwe ko bizabasha guhanga n’iryo koranabuhanga.
Ibi bibaye nyuma yuko misile zirasa kure za ATACMS, iki gihugu cyari cyohereje muri Ukraine zishize, aho izi misile zo zarasaga mu birometero 300.
U Burusiya bwihanangirije Amerika ndetse n’abafatanyabirwa bayo kenshi, bubabuza kohereza ibisasu birasa kure.
Buvuga ko kohereza izo ntwaro muri Ukraine bizafatwa nko kubushotora na yo itazahwema kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *