
Perezida Joe Biden yaganiriye na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, nyuma y’uko igihugu cye cyemeye kohereza indi nkunga ifite agaciro ka miliyoni 425$ muri Ukraine, izaba igizwe n’intwaro ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare bizakomeza gufasha icyo gihugu guhangana n’u Burusiya.
Perezida Biden atanze iyi nkunga mu gihe habura iminsi mike ngo arangize manda ye, kandi bikaba bizwi neza ko Donald Trump uri kwiyamamariza kuzamusimbura, yanenze cyane inkunga Amerika itera Ukraine, ibivuze ko ashobora kuyigabanya aramutse atorewe kuyobora Amerika.
Iyi nkunga ije mu gihe Perezida Zelenskyy yari amaze iminsi ayisaba, akavuga ko hakenewe intwaro zo guhangamura Ingabo z’u Burusiya zikomeje kwigarurira uduce twa Ukraine mu ntambara iri guhuza impande zombi.
Ubusabe bwa Zelenskyy bwarushijeho kwiyongera nyuma y’uko agaragaje ko u Burusiya buri kwakira intwaro n’ingabo ziri guturuka muri Koreya ya Ruguru.
Gusa Amerika ntabwo yorohewe kuko iri no gutanga intwaro muri Israel nayo ihanganye na Hezbollah ndetse ishobora kwinjira mu ntambara na Iran.
Muri rusange Amerika imaze gutanga inkunga ya miliyari 175$ kuva Ukraine yakwinjira mu ntambara n’u Burusiya, ibyakunze kurakaza benshi mu Banyamerika bashaririwe n’ubuzima bukomeje guhenda umunsi ku munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *