skol

Amerika igiye kuvana ingabo zose muri Syria

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Amerika yatangaje ko mu mezi make ari imbere izaba yavanye ingabo zayo 1000 muri Syria, ndetse ingabo za Syria zamaze gushyikirizwa ibigo bibiri bya gisirikare zabagamo.

Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Amerika, yabwiye BBC ko ubutegetsi bwa Syria bwiyemeje kurwanya iterabwoba ku mipaka y’igihugu bityo ingabo za Amerika zitagikeneye kuhaguma.

Amerika yohereje ingabo muri Syria kuva mu 2015 zigiye kurwanya iterabwoba by’umwihariko umutwe wa Islamic State.

White House yemeje ko icyemezo cyo kuvana abasirikare 1000 muri Syria kizagendera ku makuru y’uko ibintu bigenda ariko Amerika yiteguye gusubiza uwateza ikibazo mu karere.

Mu 2026 ingabo za Syria zatangiye kugenzura ibigo bya gisirikare bya al-Tanf mu Majyepfo na al-Shaddadi mu Majyaruguru, byari iby’ingabo za Amerika.

Ni mu gihe Amerika yatangiye kongera ingabo mu Burasirazuba bwo hagati by’umwihariko hafi ya Iran.

Amerika iherutse kohereza ubwato bw’intambara bwa USS Abraham Lincoln bwikoreye ibisasu n’indege z’intambara mu bice byegereye Iran.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Amerika aherutse kubwira CBS News ko Trump yavuze ko ingabo za Amerika zigomba guhora ziteguye kugaba ibitero kuri Iran nubwo nta mwanzuro ntakuka yigeze afata.

Ingabo za Amerika zatangiye kuva muri Syria, ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bugihirikwa mu 2024. Zari 2000, zigabanywa mu 2025 zihasigara ari 1000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa