skol
fortebet

Amerika imaze gushora miliyari 25$ mu ntambara yayo na Iran

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 30, Apr 2026

Amerika imaze gushora miliyari 25$ mu ntambara yayo na Iran

Sponsored Ad

skol

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026 ubwo zashozaga intambara kuri Iran, zimaze gushoramo ibifite agaciro ka miliyari 25 z’Amadolari.

Aya mafaranga angana n’ingengo y’imari yose yateganyirijwe ikigo cya Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, NASA.

Umugenzuzi muri Minisiteri y’Intambara, Jules Hurst, yabwiye abadepite bagize Komite ishinzwe igisirikare ko amafaranga menshi muri aya yashowe mu ntwaro.

Gusa ntiyasobanuye mu buryo burambuye byinshi byashowemo aya mafaranga, cyangwa se niba harabaruwemo ikiguzi cy’ibyangijwe ku bigo by’ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati byarashwe n’ingabo za Iran.

Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, yatangaje ko aya mafaranga atari menshi ashingiye ku kuba Amerika yarashakaga kuburizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi zakwangiza byinshi cyane.

Hegseth yagize ati “Mwari kwishyura angahe kugira ngo Iran ntigire intwaro kirimbuzi? Mwari kwishyura angahe?”

Depite Adam Smith yagaragaje ko abadepite bari bamaze igihe kinini basaba amakuru y’amafaranga amaze gushorwa muri iyi ntambara, ashima Minisiteri y’Intambara kuba yatanze make muri yo.

Ati “Nishimiye ko musubije icyo kibazo. Kubera ko twari tumaze igihe kinini tukibaza, kandi nta wari warigeze aduha imibare.”

Abakurikiranira hafi iyi ntambara bagaragaza ko amafaranga Amerika imaze kuyishoramo ashobobora kuba arenga miliyari 25$ kuko ubwo yari imaze iminsi itandatu, umwe mu bayobozi bo muri iki gihugu yahishuye ko hari hamaze gushorwamo miliyari 11,3$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa