skol
fortebet

Amerika irateganya kwambura no kwima visa Abanyasudani y’Epfo bose

Yanditswe: Sunday 06, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu, itariki 5 Mata, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe y’Ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko arimo gufata ingamba zo gukuraho visa zose zifitwe n’abafite pasiporo zo muri Sudani y’Epfo ndetse no kubuza ko izindi zitangwa kugira ngo bibabuze kwinjira muri Amerika.

Sponsored Ad

Rubio yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko impamvu y’iki cyemezo ari uko Guverinoma y’Inzibacyuho ya Sudani y’Epfo itemeye gutahuka kw’abaturage bayo basubijwe iwabo mu gihe gikwiye.
Yanditse ati: “Ndimo gufata ingamba zo gukuraho visa zose zifitwe n’abafite pasiporo zo muri Sudani y’Epfo no kubuza ko hatangwa izindi kugira ngo hatabaho kwinjira muri Amerika, bitangira gukurikizwa ako kanya, kubera ko Guverinoma y’Inzibacyuho ya Sudani y’Epfo itemeye itahuka ry’abaturage bayo basubijwe iwabo (repatriated) mu gihe gikwiye.”

Rubio yongeyeho ati: “Icyakora, Washington” izaba yiteguye gusubiramo ibyo bikorwa Sudani y’Epfo niyemera ubufatanye busesuye. “
Nicyo cyemezo cya mbere nk’iki gifashwe cyo kwambura/kwima viza abafite pasiporo bose y’igihugu runaka kuva Donald Trump yizeza kwita ku kibazo cy’abimukira byimbitse kuva yasubira muri White House ku wa 20 Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa