Amerika ishaka ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya irangira muri Kamena 2026
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza ko intambara ibahuza n’u Burusiya igomba kurangira bitarenze muri Kamena 2026.
Ibi yabitangaje ku wa 7 Gashyantare 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarutse ku byavugiwe mu biganiro byo guhagarika intambara bahanganyemo n’u Burusiya, byabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byabaye ku wa 6 Gashyantare.
Ati “Amerika yadusabye ko bwa mbere amatsinda ashinzwe kugirana ibiganiro byo guhagarika intambara iduhuza n’u Burusiya bazahurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Miami mu cyumweru gitaha, kandi twebwe ku ruhande rwacu twemeje ko tuzabyitabira.”
Abanyamakuru babajije Zelenskyy igihe intambara bahanganyemo n’u Burusiya ishobora kurangirira, asubiza ko Amerika yasabye ko yazarangira bitarenze mu mpeshyi uyu mwaka.
Ati “Abanyamerika batangaje ko bifuza ko gukora ibintu byose ku buryo iyi ntambara ishobora kuzaba yarangiye muri Kamena 2026”
Gusa Amerika n’u Burusiya ntabwo biragira icyo bibivugaho, ariko Perezida Donald Trump yakunze gushyira imbaraga nyinshi mu guhagarika iyi ntambara kuva yasubira ku butegetsi umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bukomeje kugaba ibitero ku birwaremezo birimo inganda z’ingufu muri Ukraine, ibyatumye igihugu cyose gihura n’ikibazo cy’umuriro mu gihe cy’ubukonje bukabije muri iki gihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *