skol

Amerika ishobora kugaba ibitero muri Venezuela

Yanditswe: Saturday 06, Sep 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugaba ibitero muri Venezuela mu rwego rwo guhangana n’imitwe ikorera muri icyo gihugu icuruza ibiyobyabwenge.

Mu bihe bitandukanye, Amerika yakunze kuvuga ko Venezuela yabaye indiri y’ibiyobyabwenge, byinshi bikinjizwa muri Amerika biturutse muri icyo gihugu.

Byageze ubwo bamwe mu bayobozi ba Amerika bashinja Perezida wa Venezuela kugira uruhare muri ibyo bikorwa ndetse nawe akaba yungukira muri ubwo bucuruzi. Ni ibintu Perezida Nicholas Maduro yahakanye yivuye inyuma, akavuga ko bigamije gushaka impamvu yatuma Amerika igaba ibitero ku gihugu cye.

Amerika yamaze kohereza ubwato umunani bw’intambara hafi ya Venezuela ndetse yanahohereje ubwato bw’intambara ariko bugendera munsi y’amazi.

Bivugwa ko Amerika ishobora kurasa ibirindiro by’iyo mitwe icuruza ibiyobyabwenge, harimo n’ikorera mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Caracas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa