skol
fortebet

Amerika ishobora kwemeza Crimea nk’agace k’u Burusiya

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwemeza agace ka Crimea nka kamwe mu tugize u Burusiya nka kimwe mu byo iki gihugu cyifuza gushingiraho hasinywa amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Moscow na Kiev.

Sponsored Ad

Crimea, agace gatuwe n’abantu benshi bavuga Ikirusiya, katoye gasaba ko kaba igice cy’u Burusiya mu 2014. Ubuyobozi bwa Ukraine kuva icyo gihe bwanze kwemera ko gakwiriye kuba agace k’u Burusiya.

Mu gihe Amerika iri mu biganiro by’ubuhuza mu guhosha intambara imaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi, hari igitekerezo cy’uko Ukraine izasabwa kwemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.

Intumwa ya Amerika mu biganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Steve Witkoff, yavuze ko mu biri kurebwaho harimo Crimea ndetse n’utundi duce tune Ukraine ivuga ko ari ubutaka bwayo.

Amerika yagejeje ku bihugu by’inshuti zayo ku wa Kane gahunda igamije guhosha intambara, ndetse ivuga ko mu gihe impande zombi zitagaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo, yiteguye kuva muri ubu buhuza.

Crimea ni agace karuta u Rwanda kuko gafite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 27.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa