Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran yarashe ikanahanura kajugujugu y’ingabo za Amerika ubwo yari mu bikorwa byo kugenzura umutekano mu kirere cy’inzira ya Strait of Hormuz.
Nk’uko yabitangaje, iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa Apache yari mu butumwa bwo kurinda umutekano muri ako gace gakomeye ku bucuruzi bw’Isi, cyane cyane mu byerekeye ibikomoka kuri peteroli.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga agaragaza ko izi kajugujugu zikoreshwa cyane n’ingabo za Amerika mu gucunga umutekano wo mu kirere no guhangana n’ibishobora guteza umutekano muke birimo ubwato bushobora kugaba ibitero cyangwa drones.
Perezida Trump yavuze ko iki gitero kidashobora kwirengagizwa, ashimangira ko igihugu cye kizafata ingamba zikomeye zo kwihorera.
Ati: “Ntibishoboka ko twicecekera kuri ibi. Amerika igomba gusubiza iki gitero uko byagenda kose.”
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe, aho intambara yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026 yakomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.
Inzira ya Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi, inyuzwamo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli, kikaba kigera hafi kuri 20% by’ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga. Guhungabana kwayo bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka bikagira ingaruka ku bihugu byinshi.
Nubwo hari haherutse kugerwaho amasezerano y’agahenge k’igihe gito k’iminsi 60, ntibyatinze kuko impande zombi zakomeje guterana amagambo no kugirana ubushyamirane mu buryo butaziguye.
Iyi myitwarire ikomeje gutuma impungenge z’uko amakimbirane ashobora kongera gukaza umurego mu karere ka Middle East ziyongera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *