skol
fortebet

Amerika n’u Burusiya byahererekanyije imfungwa

Yanditswe: Friday 02, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya byahererekanyije imfungwa kuri uyu wa 1 Kanama 2024, bigizwemo uruhare rukomeye na guverinoma z’ibihugu bitanu ari byo Turukiya, u Budage, Norvège, Slovenia na Pologne.

Sponsored Ad

Ku ruhande rwa Amerika, hafunguwe Abanyamerika n’abafite uruhushya rwo gutura muri Amerika bose hamwe bane, barimo Paul Whelan wabaye mu ngabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi n’abanyamakuru Evan Gershkovich wa Wall Street Journal, umunyamakuru Alsu Kurmasheva na Vladimir Kara-Murza.

Ibiro bya Perezida wa Turukiya byasobanuye ko Abarusiya barindwi bari bafungiwe muri Amerika, u Budage, Pologne, Norvège na Slovenia na bo boherezwa mu Burusiya nyuma y’ubu bwumvikane.

Mu Barusiya barebwa n’aya masezerano harimo umukozi w’urwego rw’u Burusiya rushinzwe iperereza ryo hanze, Colonel Vadim Krasikov watawe muri yombi na Leta y’u Budage nyuma yo guhamwa icyaha cyo kwica umunyapolitiki utaravugaga rumwe na Perezida Vladimir Putin.

Abandi ni Vadim Konoshchenok, Vladislav Klyushin, Roman Seleznev, Artem Dultsev, Anna Dultseva, Mikhail Mikushin na Pavel Rubtskov. Bafashwe mu bihe bitandukanye.

Ku rundi ruhande, aya masezerano yemejwe ko harekurwa Abadage batanu barimo Rico Krieger, Kevin Lik, Demuri Dieter Voronin, Herman Moyzhes na Patrick Schoebel.

Perezida wa Amerika, Joe Biden, yemeje aya makuru, agira ati "Twanemeranyije ko abandi bantu 16 bafungiwe mu Burusiya barekurwa. Harimo Abadage batanu n’Abarusiya barindwi bari imfungwa za politiki mu gihugu cyabo."

Imfungwa za politiki z’Abarusiya zafunguwe n’u Burusiya hashingiwe kuri aya amasezerano ni Ilya Yashin, Alexandra Skochilenko, Oleg Orlov, Lilia Chanysheva, Ksenia Fadeeva, Vadim Ostanin na Andrei Pivovarov.

Perezida Biden yemeje ko Abanyamerika n’abari bafite uburenganzira bwo gutura muri Amerika "bari bafungiwe mu Burusiya mu buryo bw’akarengane amaherezo batashye”, asobanura ko azatuza mu gihe abenegihugu babo bafunzwe mu buryo butemewe mu mahanga bose barekuwe.

Biden yatangaje ko kuva yajya ku butegetsi mu 2021, amahanga amaze kurekura Abanyamerika 70 yari afunze “mu buryo butemewe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa