Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byongeye kumvikana guhagarika imirwano by’agateganyo ndetse zinemeranya gusubukura ibiganiro bya dipolomasi bigamije kugabanya amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi, cyane cyane ayerekeye umutekano wo mu muhora wa Hormuz.
Umwe mu bayobozi ba Leta ya Amerika yavuze ko aya masezerano y’agateganyo azafasha kongera gutuma ubwato bukora ingendo mu bwisanzure muri ako gace gafite akamaro gakomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, mu gihe impande zombi zikomeje ibiganiro bya tekiniki ku ngingo zitandukanye ziri mu masezerano yasinywe ku wa 17 Kamena.
Biteganyijwe ko ibiganiro bizakomereza i Doha muri Qatar ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena, aho abazabihagararira bazarebera hamwe uko amasezerano y’agahenge yarushaho kubahirizwa no gushakira umuti urambye amakimbirane amaze iminsi agaragara muri aka karere.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi yaranzwe n’imirwano yakoreshejwemo ibisasu na drones, yakurikiye ibitero byagabwe ku bwato bw’ubucuruzi bwanyuraga mu muhora wa Hormuz. Uwo mwuka mubi watumye impande zombi zishinjanya kutubahiriza agahenge zari zaragiranye.
Nubwo habayeho kumvikana kongera guhagarika imirwano, Amerika yakomeje kuvuga ko ishobora gufata izindi ngamba zirimo n’iza gisirikare mu gihe Iran itubahirije ibyo impande zombi zizaba zumvikanyeho. Ku ruhande rwa Iran na yo ivuga ko izakomeza kurengera inyungu zayo kandi ifite uburenganzira bwo gusubiza ibitero yagabwaho.
Abasesenguzi bemeza ko gusubukura ibi biganiro bishobora kugabanya umwuka mubi wari umaze iminsi wiyongera mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu, cyane cyane mu rwego rwo kurinda umutekano w’ubwato butwara ibicuruzwa n’ikorwa ry’ubucuruzi mpuzamahanga bunyura mu muhora wa Hormuz.
Imirwano iherutse kuba hagati y’impande zombi yanagize ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi. Igiciro cya peteroli cyongeye kuzamukaho hafi 0,8%, kigera kuri 72,57 z’Amadolari ya Amerika ku kagunguru, nyuma y’uko mbere yaho cyari cyaragabanutse cyane bitewe n’itangazwa ry’agahenge hagati y’ibihugu byombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *