skol
fortebet

Amerika na Israel biri gutegura ibitero karundura bishya kuri Iran

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 18, May 2026

Amerika na Israel biri gutegura ibitero karundura bishya kuri Iran

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko ubwumvikane buhagarika intambara ya Iran bukomeje kugorana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri gutegura kongera kurasa kuri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati mu cyumweru gitaha.

Ibi byatangajwe na New York Times yavuze ko aya makuru yayakuye kuri bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu ndetse n’abo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo ibi bihugu by’inshuti byagabaga ibitero muri Iran byasize byishe abayobozi bakuru barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Ku wa 8 Mata 2026 hashyizweho agahenge, impande zombi zemeranya kugirana amasezerano ariko na n’ubu nta kintu kiragerwaho.

Ibihugu byombi byakomeje kwitana ba mwana ariko kugeza ubu ikibazo gihangayikishije ni inzira ya Hormuz yafunzwe n’iyi ntambara.

Ibi byateje ibibazo by’ubukungu bikomeye ku Isi, kuko iyi nzira inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.

Abayobozi babiri bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati babwiye The New York Times ko Amerika na Israel bigiye kongera gusubukura ibitero kuri Iran mu minsi iri imbere.

Umwe mu bayobozi bo muri Amerika yabwiye iki kinyamakuru ko impamvu bagiye kongera gusubukura ibitero kuri Iran ari ukubera ko ibiganiro by’agahenge ntacyo byatanze.

Yavuze ko ibi bitero bizibanda ku bigo bya gisirikare bya Iran ibikorwaremezo no gufatira Uranium ya Iran byizerwa ko yatabwe mu butaka ubwo Amerika yarasaga ku nganda za nucléaire za Iran muri Kamena 2025.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yakunze kubwira Iran ko atazatinya kuyigabaho ibitero mu gihe yagenda biguru ntege ku kwemera amasezerano ahagarika intambara.

Iran na yo igaragaza ko itazatekereza kabiri ku gusubiza uzayigabaho ibitero nk’uko yabigenje no ku bitero yagabweho muri Gashyantare na n’ubu bikomeje guteza Isi ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa