skol

Amerika: Senateri Lindsey Graham yashenguwe n’ibitero bigabwa kuri AFC/M23

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Senateri Lindsey Graham uhagarariye Leta ya South Carolina mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye icyemezo cy’ihuriro AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira, agaragaza ariko ko ashenguwe n’ibitero iri kugabwaho.

Tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Uvira, hashingiwe ku cyifuzo cya Amerika isanzwe igira uruhare mu biganiro by’amahoro bihuza iri huriro n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbere y’uko aba barwanyi batangira kuva mu mujyi wa Uvira, AFC/M23 yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ritagomba kuwusubiramo, bityo ko abahuza barimo Amerika, Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bakwiye gushaka uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abasivili.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Ni ikintu cyiza kubona ingabo za M23 ziva muri Uvira ariko bizaba byiza cyane kubona Uvira n’abantu bayo birindwa ingabo z’abagizi ba nabi n’ingengabitekerezo yazo mbi.”

Nubwo AFC/M23 yafashe iki cyemezo, ibirindiro byayo mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri teritwari ya Masisi, byakomeje kugabwaho ibitero n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC.

Leta ya RDC ntiyanyuzwe n’icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira, ahubwo yatangaje ko iri huriro rigomba gukura abarwanyi baryo mu bice byose rigenzura. Ni mu gihe ibiganiro by’amahoro bibera i Doha muri Qatar bikomeje.

Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza, Senateri Graham yatangaje ko amakuru y’icyemezo cya AFC/M23 cyo gukura abarwanyi mu mujyi wa Uvira yamushimishije, ariko ko yababajwe n’uko bari kugabwaho ibitero.

Ati "Nishimiye kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira muri RDC. Ariko biranshengura kumva ko izi ngabo ziri kuvamo ziri kugabwaho ibitero. Ni ngombwa ko Amerika ishimangira uruhare rwayo rw’ubuyobozi, igasubiza impande zose ku meza y’ibiganiro.”

Senateri Graham yasobanuye ko ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye ari ingenzi, kuko biri mu cyerekezo cya Perezida Donald Trump wa Amerika cyo kugeza akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro n’iterambere ry’ubukungu.

Abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Uvira bari bamazemo icyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa