Amerika: Umubyeyi yarashe abana be bane, babiri bahita bapfa
Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025
Inkuru y’akababaro yaturutse muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umubyeyi w’umugore w’imyaka 31 akurikiranweho kurasa abana be bane, babiri muri bo bagahita bitaba Imana, abandi babiri bakajyanwa mu bitaro bari mu bihe bitoroshye.
Polisi yo muri Leta ya Texas irimo gukora iperereza ku bwicanyi bwateye agahinda mu muryango n’abaturanyi, nyuma y’uko umubyeyi arashe abana be bane, babiri muri bo bahita bapfa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ahagana saa 4:48 za mu gitondo, ubwo abaturanyi bumvaga amasasu aturutse mu rugo rw’umuryango utuye mu mujyi wa Angleton, muri Leta ya Brazoria, Texas. Polisi yahageze isanga abana bane barashwe n’intwaro nto (pistolet).
Umuhungu w’imyaka 13 n’umukobwa w’imyaka 3 bahise bitaba Imana. Abandi babiri, umuhungu w’imyaka 8 n’umukobwa w’imyaka 9, bakomerekejwe bikomeye bahita bajyanwa mu bitaro bya Houston, aho bari kuvurirwa.
Polisi yatangaje ko nyina, witwa Oninda Romelus, ari we warashe aba bana akoresheje imbunda ye bwite, mbere yo guhungira ku gasanteri ka peteroli (gas station) hafi aho, aho nyuma yahise afatirwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rwa Polisi ya Angleton, bavuze ko ubwo bageraga aho uyu mubyeyi yari ari, yasaga n’uri mu ihahamuka rikomeye. Umwe mu bapolisi yagize ati: “Yagaragazaga umujinya n’ubwoba bwinshi, avuga ibintu bitumvikana. Yavugaga ko abana be ‘bamugambaniye’ kandi ko yumvaga ‘amarayika mubi’ ari kumutegeka kubikora.”
Ibi byahise bituma abashinzwe iperereza bakeka ko uyu mubyeyi ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe, cyangwa yari yashatse kwihorera ku muryango we.
Nyuma yo kurasa abana be, Oninda yahise asohoka mu rugo atwaye imodoka ye, ahungira ku gas station kari hafi y’aho atuye. Abaturage bahise babimenyesha Polisi, ihita imufatira aho.
Yahise ajyanwa mu buroko bwa Brazoria County Jail, aho ashinjwa ibyaha bibiri byo kwica abantu (two counts of murder), n’ibyaha bibiri byo gukomeretsa hakoreshejwe intwaro (aggravated assault with a deadly weapon).
Umucamanza yamushyiriyeho ingwate ya miliyoni 14 z’amadolari ($14,000,000), bivuze ko ashobora kuguma muri gereza kugeza igihe urubanza rwe ruzaburanirwa.
Polisi ivuga ko ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *