skol
fortebet

Amerika: Umugabo afunzwe azira guha umugore ikinini gikuramo inda

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Leta ya Texas muri Amerika yashinjwe icyaha cyo kwica nyuma yo gushyira ikinini gikuramo inda kizwi nka ’Plan C’ mu kinyobwa cy’umukunzi we wari utwite.

Sponsored Ad

Polisi yo mu gace ka Parker County yatangaje ko uyu mugabo witwa Justin Anthony Banta yafashwe ku wa 6 Kamena 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa, rishingiye ku kirego cyatanzwe n’umugore we.

Uyu mugore yabwiye Polisi ko umwaka ushize ari bwo yabwiye uyu mugabo ko amutwitiye, ahita amusaba ko yakuramo inda, amusezeranya kuzishyura ikiguzi cyose bisaba.

Uyu mugore yasobanuye ko ubwo inda ye yari igeze ku mezi atandatu, Banta yashyize ikinini gikuramo inda mu kinyobwa cye, atabanje kubimubwira.

Polisi yasobanuye ko nyuma yo kunywa iki kinini, uyu mugore yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye birimo kuva amaraso, ajya ku bitaro, birangira inda ivuyemo.

Uyu mugore yavuze ko ubwo yaherukaga mu bitaro, umuganga yamubwiye ko umwana we ameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa