Lisa Cook uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye mu nkiko Perezida Donald Trump, amushinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Ku wa Mbere ni bwo Ibiro bya Perezida Trump byasohoye itangazo ryirukana Cook nyuma yo gushinjwa gukoresha uburiganya mu kugaragaza imitungo ye, irimo inzu ebyiri yavuze ko atuyemo, ariko ntibivugweho rumwe.
Iyi niyo mpamvu yashingiweho mu kumwirukana, gusa umunyamategeko w’uyu mugore, yavuze ko ibyo umukiliya we ashinjwa bitatanzweho ikirego ndetse ko bidafitiwe ibimenyetso, bityo icyemezo cyo kwirukanwa kikaba kitubahirije amategeko ya Leta ndetse n’aya Banki Nkuru y’Igihugu.
Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nkuru ya Amerika iba igizwe na ba Guverineri barindwi bashyirwaho na Perezida, bakemezwa na Sena. Aba afite manda imara imyaka 14 akagira uruhare mu kugena ibyemezo bya Banki Nkuru y’Igihugu birimo gushyiraho urwunguko rwayo.
Cook washyizweho na Joe Biden akaba umugore wa mbere winjiye muri iyi Nama y’Ubutegetsi, ashimangira ko ibyo Trump ari gukora bigamije kugira ngo abone uburyo bwo kwikiza abo batavuga rumwe, akavuga ko byagira ingaruka zikomeye ku mikorere y’urwego rw’imari muri Amerika.
Lisa Cook uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye mu nkiko Perezida Donald Trump

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *