Amerika: Umunyarwanda yafunzwe agerageza guhisha uruhare rwe muri Jenoside
Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ohio rukurikiranyeho ibyaha bitatu umunyarwanda Vincent Nzigiyimfura usanzwe atuye Dayton, Ohio.
Ibyaha akurikiranyweho birimo kubeshya inzego za Amerika kugira ngo ahabwe ibyangombwa byo kuhatura, guhisha no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwa rubanda muri Ohio rwasohoye ibirego bitatu kuri Vincent Nzigiyimfura, uzwi kandi nka Vincent Mfura w’imyaka 65, usanzwe atuye Dayton, Ohio, ashinjwa guhimba inyandiko z’ibyangombwa yatanze asaba ubwenegihugu bwa Amerika n’uburenganzira bwo kuhatura.
Ibyo birego aregwa birimo no guhisha uruhare rwe nk’umwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nzigiyimfura yafashwe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize muri Dayton, aburanishwa bwa mbere ku munsi wakurikiyeho mu Rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwa Southern District ya Ohio.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Nzigiyimfura yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, aho abicanyi bishe Abatutsi benshi mu mugambi wo kubamaraho.
Nzigiyimfura wari umucuruzi w’imbaho mu Rwanda, arashinjwa ko yari umwe mu bayobozi n’abateguye Jenoside mu duce twa Gihisi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ashinjwa ko yatangaga intwaro gakondo, gutwara interahamwe n’ibikoresho zakoreshaga zica Abatutsi, ndetse agashyiraho n’ibihembo ku bicanyi kugira ngo bajye gushakisha, gufata no kwica Abatutsi.
Avugwaho kuba yarashyizeho za bariyeri zo gufata no kwica Abatutsi, ndetse akifashisha imodoka ye bwite mu gutwara ibikoresho byo kuzikora.
Ibirego kandi bivuga ko Nzigiyimfura yashutse Abatutsi bihishe, ababwira ko ubwicanyi bwahagaze, akabahamagara ngo basohoke, maze bakicwa.
Matthew R. Galeotti, ukuriye ishami ry’ubushinjacyaha bwa Amerika yagize ati: “Nk’uko bivugwa, Vincent Nzigiyimfura yayoboye anashishikariza kwica abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanyuma anabeshya inzego za Leta ya Amerika kugira ngo atangire ubuzima bushya hano.”
Akomeza agira ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika si indiri y’abantu barenga ku burenganzira bwa muntu. Abakora uburiganya mu bimenyetso by’abinjira n’abasohoka ngo bahishe amateka yabo y’amarorerwa, bazakurikiranwa kugeza ku rwego rwo hejuru rw’amategeko.”
Mu mwaka wa 2018, nk’uko bigaragara mu birego, Vincent Nzigiyimfura yatanze ubusabe bwo gusimbuza ikarita y’ubutaka izwi nka Green card yari hafi kurangira mu 2019, ashyiraho n’ibyangombwa bishyigikira ubwo busabe, hanyuma abasha kubona indi karita nshya yahawe mu buryo bw’uburiganya, iyo ikaba yari kuzarangira mu 2029.
Ku wa 27 Nyakanga 2021, yakoresheje iyo karita yahawe mu buryo butemewe, mu busabe bwo kubona uruhushya rwo gutwara imodoka muri Leta ya Ohio.
Nzigiyimfura anashinjwa icyaha kimwe cyo gukora uburiganya mu bijyanye na visa n’ibindi byaha bibiri byo kugerageza kubona ubwenegihugu (naturalization) hakoreshejwe uburiganya.
Naramuka ahamijwe ibyaha akurikiranyweho, ashobora gukatirwa igihano ntarengwa cy’imyaka 30 y’igifungo.
Umucamanza wo mu Rukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we uzagena igihano gikwiye nyuma yo gusuzuma amategeko agenga ibihano (U.S. Sentencing Guidelines) hamwe n’izindi ngingo ziteganywa n’amategeko nk’uko byatangajwe na Leta ya Amerika binyuze muri deparitoma y’Ubutabera
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *