
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo kubuza abagabo bihinduje ibitsina gukina mu mikino y’abagabo kimwe n’abagore bahinduriye ibitsina gukina mu mikino y’abagore.
Ibi byatangajwe na Mike Johnson, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko abicishije ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) agira ati: “Uyu munsi ni intsinzi ikomeye muri Amerika kuko Abadepite b’Abarepubulikani bemeje itegeko rya @RepGregSteube ryitwa Protection of Women and Girls in Sports Act, rigamije kurinda abagore n’abakobwa mu mikino, rikabuza abagabo gukina mu mikino y’abagore.”
Johnson yakomeje agira ati: “Abagabo ni abagabo, abagore ni abagore kandi abagabo ntibashobora kuba abagore. Ibyo biroroshye kubyumva.”
Iryo tegeko ryemejwe n’Abadepite rigamije kubuza abahinduriwe ibitsina gukina mu mikino y’abagabo cyangwa abagore, rikaba rije kongera guha isura politiki yigeze gushyirwaho na Donald Trump ubwo yayoboraga Amerika.
Muri Nyakanga 2017, Trump yatangaje ko abahinduriwe ibitsina batazemererwa gukorera igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyemezo cyateje impaka nyinshi ariko kikaza kuvanwaho n’ubuyobozi bwa Perezida ucyuye igihe, Joe Biden.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *