Leta y’Amerika yafatiye ibihano abakomanda babiri b’imitwe y’inyeshyamba ishinjwa guteza urugomo n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bwibasiwe n’intambara.
Mu itangazo byasohoye ku wa kabiri, ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo mu mahanga (OFAC) bya minisiteri y’imari y’Amerika byavuze ko byafatiye ibihano Gustave Kubwayo, wasobanuwe nka komanda w’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC ukuriye ishami ryawo ry’ubutasi n’ibikorwa byihariye.
Ibyo biro byanafatiye ibihano John Imani Nzenze, uvugwa ko ari komanda akaba n’umukuru w’ubutasi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DRC.
Nta cyo FDLR na M23 bahise batangaza kuri ibi bihano.
Itangazo rya minisiteri y’imari y’Amerika rigira riti: "FDLR na M23 byigaruriye ubutaka bikoresheje urugomo ndetse byica abasivile mu burasirazuba bwa DRC."
Ryongeyeho riti: "Ku bw’igikorwa cy’uyu munsi, umutungo wose n’inyungu mu mutungo w’abantu bashyiriweho [ibihano] cyangwa babujijwe bavuzwe haruguru biri muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] cyangwa bifitwe cyangwa bigenzurwa n’abantu bo muri Amerika birahagaritswe."
Leta y’u Rwanda n’inzobere za ONU bashinja leta ya DRC gufasha FDLR, umutwe witwaje intwaro washinzwe n’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda n’abahezanguni bahungiye mu burasirazuba bwa Zaïre, ari yo DRC y’ubu, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994. U Rwanda ruvuga ko izo nyeshyamba ziteje inkeke ku mutekano w’u Rwanda.
Minisitiri w’imari w’Amerika Scott Bessent yagize ati: "Urugomo ruhoraho rukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ruhuhura amakuba ajyanye n’imibereho isanzwe imeze nabi ndetse ruteje inkeke ku nyungu z’Amerika mu karere."
Yakomeje avuga ko "Ibihano by’uyu munsi bishyigikiye igisubizo kinyuze mu mahoro ndetse n’irangizwa ry’imeneka ry’amaraso."
Ubu si ubwa mbere abo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri DRC bafatiwe ibihano. Ariko izo ngamba z’ibihano zananiwe guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *