skol
fortebet

Amerika yafatiye ibihano Sudan kubera gukoresha intwaro kirimbuzi

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Sudan birimo; guhagarika kohereza ibicuruzwa, inkunga n’inguzanyo nyuma y’uko icyo gihugu gishinjwe kurenga ku mategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu kigakoresha intwaro z’ubumara mu ntambara y’abenegihugu.

Sponsored Ad

Amerika yavuze ko mu ntambara y’ingabo za Leta zihanganyemo n’Umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) mu mwaka ushize hakoreshejwe intwaro kirimbuzi.

Mu itangazo ryo ku wa 22 Gicurasi 2025, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, yavuze ko Guverinoma ya Sudan igomba guhagarika ibyo bikorwa nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Amerika irahamagarira Sudani guhagarika burundu ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi kandi ikubahiriza inshingano zayo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ikoreshwa ry’izo ntwaro.”

Ingabo za Leta na RSF bimaze igihe zihanganye mu ntambara yatangiye muri Mata 2023, nyuma y’amakimbirane yaturutse ku guharanira kujya ku butegetsi no kuba uruhande rumwe rwaranze ko ubutegetsi busaranganywa.

Amerika ishinja Sudan kunanirwa kwitabira ibiganiro by’amahoro byatumye Perezida Abdel Fattah al-Burhan, afatirwa ibihano biturutse ku kunaniza inzira y’amahoro no gukomeza kuzambya umutekano.

Ku ruhande rw’umutwe wa RSF mu bafatiwe ibihano harimo Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibindi by’intambara.

Iyo ntambara imaze guteza abaturage ibibazo bikomeye birimo; inzara n’imfu, ndetse abarenga miliyoni 13 bavuye mu byabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa