Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomanyirije sosiyete esheshatu z’ubwikorezi zo muri Venezuela n’ubwato bwazo butandatu, nk’uburyo bw’igitutu iki gihugu cy’igihangage gikomeje gushyira kuri Perezida Nicolas Maduro.
Perezida Donald Trump ashinja guverinoma Maduro gufasha aba-cartel bacuruza ibiyobyabwenge babyinjiza muri Amerika, ibintu Maduro yahakanye akavuga ko ari urwitwazo rw’abashaka gukuraho ubutegetsi bwe.
Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko sosiyete n’ubwato byo muri Venezuela byakomanyirijwe, bitera inkunga "ubutegetsi bw’ibyihebe bwamunzwe na ruswa."
Ibi bihano bishya bya Amerika kandi byanahawe bishywa ba Perezida Maduro batatu, aho babiri muri bo bakatiwe n’inkiko za Amerika ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bakaza kurekurwa mu 2022, mu masezerano yo guhererekanya imfungwa.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko ibihano bishya Amerika yafatiye Venezuela byerekana ko “iri kuryoza ubutegetsi [bwa Maduro], na sosiyete zibushyigikiye, ibyaha bakomeje gukora."
Kuva muri Nzeri, Amerika imaze kurasa ubwato burenga 20 ikekaho gutwara ibiyobyabwenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *