Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko ku wa Kane cyagabye igitero cya kabiri muri iki cyumweru cyiswe icyo kwirwanaho, kigamije ahantu hafitanye isano n’ingabo za Iran.
Abayobozi b’Amerika bavuga ko iki gitero cyatewe n’ibikorwa byasaga n’iby’ubushotoranyi byagaragajwe n’ingabo za Iran, byateye impungenge ku mutekano w’ingabo za Amerika n’inyungu zayo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse gutangaza ko igihugu cye “kizasoza akazi burundu” mu gihe Iran itakwemera amasezerano ari kuganirwaho.
Nubwo hataratangazwa neza aho ibi bitero byibasiye n’ibyangiritse, amakuru ava mu nzego za gisirikare agaragaza ko byari bigamije ibikorwa bya gisirikare bya Iran.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu karere, aho hashobora no kuvuka indi ntambara nini mu gihe impande zombi zakomeza guterana amagambo n’ibikorwa bya gisirikare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *