Amerika yagiye iruhande rw’u Burusiya kabiri mu matora ya Loni
Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2025

Amerika yagiye ku ruhande rw’u Burusiya inshuro ebyiri mu matora mu Muryango w’Abibumbye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishize u Burusiya buteye Ukraine, ngo bigaragaza ko ubuyobozi bwa Trump bwahinduye imyumvire ku ntambara.
Ubwa mbere Amerika yarwanyije icyemezo cyateguwe n’u Burayi cyamagana ibikorwa bya Moscou no gushyigikira ubusugire bw’igihugu cya Ukraine, itora kimwe n’u Burusiya n’ibihugu birimo Koreya ya Ruguru na Belarus mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York.
Hanyuma Amerika yateguye kandi itora umwanzuro mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi wasabye ko amakimbirane arangira ariko nta kunenga u Burusiya.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje uyu mwanzuro ariko ibihugu bibiri by’inshuti za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa, byifashe nyuma yo kugerageza guhindura ingingo zimwe na zimwe byanze.
Imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye yatanzwe mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari yasuye Perezida Donald Trump muri White House mu rwego rwo gukemura ibintu bimwe na bimwe batumvikanaho ku ntambara.
Ku wa Kane, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, na we azasura umuyobozi mushya wa Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *