skol

Amerika yahagaritse guha visa abafite pasiporo za Palestine bose

Yanditswe: Tuesday 02, Sep 2025

featured-image

Leta ya Amerika yategetse abadipolomate bayo bose kudaha visa abantu bose bafite pasiporo za Palestine, uretse abimukira bonyine.

Ubutumwa bwohererejwe ba Ambasaderi ba Amerika n’abahagarariye inyungu z’iki gihugu mu bihugu bitandukanye ku wa 18 Kanama 2025, buvuga ko batagomba guha visa abantu bafite pasiporo zatanzwe n’ubutegetsi bwa Palestine uretse abimukira bakomoka muri iki gihugu.

Visa zitari iz’abimukira zirimo iz’abashaka kujya kwiga, abarimu, ba mukerarugendo, abashoramari n’abacuruzi, n’abashaka ubuvuzi.

Icyemezo cyo kwima abanya-Palestine visa cyashyizweho n’ubutegetsi bwa Trump bugamije kubakumira kwinjira muri Amerika.

Ku wa 16 Kanam 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko visa zihabwa abanya-Palestine bashaka gusura Amerika zibaye zihagaritswe, bikaba bikiri kwigwaho.

Nyuma yaho hatangajwe ko abayobozi bari mu itsinda rishaka kubohora Palestine (PLO) n’Ubuyobozi bwa Palestine harimo na Perezida Mahmoud Abbas batazahabwa visa, bituma batabasha kwitabira inama y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano i New York.

Ni mu gihe ibihugu bimwe bikomeye byatangiye kuvuga ko bizemeza Palestine nka Leta yemewe, mu gihe Amerika yo itabikozwa.

Amerika ivuga ko kwima visa abanya-Palesrine bikorwa mu mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Amerika yategetse ko abafite pasiporo za Palestine bose badahabwa visa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa