
Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro intumwa zabwo zagiranaga n’iz’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2025.
Ibi biganiro byari bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi no kumvikana ku buryo intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine kuva muri Gashyantare 2022, yahagarara.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, yari yatangaje ko ibi biganiro byaherukaga muri Mata bigiye gusubukurwa vuba, ariko yirinda gutangaza itariki.
Yagize ati “Ni kare ho gutangaza itariki ariko nizeye ko ibiganiro bizaba vuba.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, kuri uyu wa 16 Kamena yatangaje ko Amerika yahagaritse ibindi biganiro byari biteganyijwe.
Yagize ati “Inama yari kuzakurikiraho muri gahunda y’ibiganiro bigamije gukuraho imbogamizi kugira ngo ibikorwa bya dipolomasi by’ibihugu byombi bisubizwe ku murongo muzima yahagaritswe n’Abanyamerika.”
U Burusiya bugaragaza ko ibi biganiro byari ngombwa kuko mu gihe Joe Biden yari ku butegetsi, umubano w’ibihugu byombi wari “munsi ya zeru” bitewe n’intwaro nyinshi Amerika yahaga Ukraine.
Zakharova yagaragaje ko u Burusiya bwifuza ko “ikiruhuko” Amerika yihaye muri ibi biganiro bitazamara igihe kinini.
Mu gihe hari hategerejwe ikindi cyiciro cy’ibiganiro, intambara muri Ukraine yarakomeje. Ingabo z’u Burusiya ku wa 15 Kamena zarashe uruganda rwa Kremenchuk rutunganya peteroli, ruherereye mu ntara ya Donetsk.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo abahagarariye u Burusiya na Amerika batangiye guhura
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *