skol
fortebet

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare yahaga Ukraine

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida Zelenskyy yiyemeza kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya.

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yategetse “guhagarika” ubufasha bwa gisirikare Amerika iha Ukraine nyuma y’inama yagenze nabi igihe Trump yashakaga guhatira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya.

Umukozi muri perezidansi yavuze ko Trump yibanze ku kugera ku masezerano y’amahoro kugira ngo intambara imaze imyaka itatu u Burusiya bwatangije muri Ukraine irangire burundu, kandi yifuza ko Zelenskyy “yiyemeza” iyo ntego.

Uyu muyobozi yongeyeho ko Amerika “ihagarika kandi ikongera gusuzuma” inkunga zayo kugira ngo “irebe ko igira uruhare mu kugera ku gisubizo.”

Guhagarika inkunga ntabwo bivuze ko ari iherezo ry’imfashanyo za Amerika nkuko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa