Amerika yahamagaje ba Ambasaderi bayo bo mu bihugu 29 birimo n’u Rwanda
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahamagaje ba ambasaderi bazo bari mu bihugu 29 birimo 13 bya Afurika harimo n’u Rwanda. Ni icyemezo cyafashwe mu buryo bwo kugendera muri gahunda nshya ya Amerika mu bijyanye na dipolomasi.
Muri Kanama 2022 ni bwo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yemeje Eric Kneedler nka Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda. Amb Kneedler yasimbuye Peter Vrooman wimuriwe muri Mozambique.
Amerika ifatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuvuzi imibereho myiza y’abaturage, uburezi, igisirikare n’ibindi.
Nko ku wa 5 Ukuboza 2025 U Rwanda na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Raporo y’ibikorwa byo mu 2024 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera kuri miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.
Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$. Ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho agaciro ka serivisi kari miliyoni 294$.
Iki cyemezo cyo guhamagazwa kw’aba ba ambasaderi, kiri mu rwego rwo guhindura uburyo bwa dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hagamijwe gushyira imbere abantu bafasha cyane gahunda ya Donald Trump yo kugira Amerika nyambere muri byose.
Bamwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko aba bayobozi ba za ambasade uko ari 29, babwiwe mu cyumweru gishize ko imirimo yabo izarangira muri Mutarama 2026.
Aba dipolomate batangiye imirimo yabo ku bwa Biden, ariko bose ntibirukanwa ubwo hirukanwaga benshi mu ntangiriro za manda ya kabiri ya Trump.
Ibintu byahindutse ku wa 17 Ukuboza. Babwiwe n’abayobozi b’i Washington DC ko bagiye kuvanwa mu mirimo yabo vuba.
Byatangajwe ko abazakurwa mu nshingano zo guhagararira Amerika, batazabura akazi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Bivugwa ko bazasubira i Washington bagahabwa indi mirimo nibayemera.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashyigikiye izi mpinduka igaragaza ko bisanzwe mu buyobozi ubwo ari bwo bwose.
Iti “Ambasaderi aba ahagarariye perezida. Ni uburenganzira bwa perezida kumenya ko afite abantu bashyigikiye gahunda yo gushyira Amerika imbere y’ibindi.”
Afurika ni yo yagizweho ingaruka cyane. Mu bazakurwaho harimo abari bahagarariye Amerika mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Cap-Vert, Gabon, Côte d’Ivoire, Madagascar, Ibirwa bya Maurice, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia na Uganda.
Ba ambasaderi bazahindurwa mu bihugu byo muri Asie-Pacifique, barimo abo mu Birwa bya Fiji, Laos, Ibirwa bya Marshall, Papouasie-Nouvelle-Guinée, Philippines na Vietnam.
Mu Burayi hazahindurwa ba ambasaderi ba Amerika mu bihugu nka Armenia, North Macedonia, Montenegro na Slovakia. Mu Burasirazuba bwo Hagati ni Algeria na Misiri.
Muri Aziya y’Amajyepfo ni Nepal na Sri Lanka mu gihe mu gice cy’Uburengerazuba bw’Isi harimo abo muri Guatemala na Suriname.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler ari mu bazasoza imirimo ye muri Mutarama 2026
Ambasaderi Kneedler yakunze gusura imishinga Amerika itera inkunga mu Rwanda. Aha yari yasuye aborozi b’inzuki bo mu Karere ka Kayonza mu 2024


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *