skol

Amerika yahize kwica uwarashe Charlie Kirk

Yanditswe: Friday 12, Sep 2025

featured-image

Guverineri wa Leta ya Utah muri Amerika, Spencer Cox yatangaje ko uwarashe Charlie Kirk azahanishwa igihano cyo kwicwa.

Charlie Kirk wari impirimbanyi y’ibitekerezo by’aba-conservateur akanashyigikira ibitekerezo by’ishyaka ry’aba-Republicain by’umwihariko akaba n’inshuti magara ya Perezida Donald Trump, yarashwe ku wa 10 Nzeri 2025.

Uwamurashe magingo aya ntiyamenyekanye ndetse hashyizweho ikiguzi cy’Amadorali ya Amerika ibihumbi 100 ku muntu uzatanga amakuru yaganisha ku kumenya aho ari no gufatwa kwe.

Guverineri Spencer Cox yavuze ko bari gukorana n’abagenzacyaha n’abashinjacyaha "kugira ngo tube twiteguye mu buryo bwose, ngo tuzabashe gutanga igihano cy’urupfu muri iki kirego. Kandi ibi bizabera hano muri Leta ya Utah.”

Yaburiye uwagize uruhare muri uru rupfu ko aho yaba ari hose azafatwa, agacirwa urubanza kandi akabiryozwa hakoreshejwe igihano kiremereye giteganywa n’itegeko.

Kirk wari ufite imyaka 31 yarashwe isasu rimwe mu muhogo ubwo yatangaga ikiganiro ku banyeshuri bo muri Kaminuza ya Utah Valley, ahita ajyanwa ku bitaro bya Timpanogos Regional Hospital ariko aza gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa