skol
fortebet

Amerika yakomeje kohereza ibikoresho by’ubuvuzi muri Kenya n’ubwo hari impaka ku kigo cya Ebola

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 04, Jun 2026

Amerika yakomeje kohereza ibikoresho by'ubuvuzi muri Kenya n'ubwo hari impaka ku kigo cya Ebola

Sponsored Ad

skol

Nibura indege 20 zitwaye ibikoresho by’ubuvuzi n’abakozi b’inzobere zamaze kugera muri Kenya ahari kubakwa ikigo cyihariye cyo kwakira no kuvura abantu bashobora kuba baranduye Ebola, cyubakwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru Reuters, gishingiye ku makuru yahawe n’abayobozi ndetse n’ay’ingendo z’indege.

N’ubwo abaturage benshi bakomeje kwamagana uwo mushinga, kandi urukiko rwa Kenya rwari rwategetse ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo bihagarara, indege zakomeje kugezayo ibikoresho n’abakozi.

Mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nanyuki rwagati muri Kenya, abantu babiri bahasize ubuzima. Uwo mujyi ni wo urimo ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere za Kenya, akaba ari na ho igisirikare cya Amerika kiri kubaka icyo kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 50. Biteganyijwe ko kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho kwandura Ebola cyangwa abahuye n’abayanduye.

Kugeza ubu, abantu bamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho iyo ndwara yatangiriye, ndetse no muri Uganda bihana imbibi, bamaze kugera mu magana.

Amakuru y’ibanga yoherejwe n’abadipolomate ba Amerika, amwe muri yo akaba yarabonwe na Reuters, agaragaza ko Perezida wa Kenya, William Ruto, ashobora kuba yarasuzuguye ubukana bw’ukutishimira uwo mushinga buri mu baturage ba Kenya.

Uyu mushinga watumye bamwe banenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayishinja gushaka kwimurira muri Kenya ikibazo cyo kwita ku baturage bayo baba banduye Ebola.

Ku wa 28 Gicurasi, urukiko rwa Kenya rwategetse ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo bihita bihagarara.

Nyamara, amakuru atangwa n’urubuga rukurikirana ingendo z’indege rwa Flightradar24 agaragaza ko indege za gisirikare za Amerika zakomeje kugera i Nanyuki na nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko.

Urwo rubuga rwerekana ko nibura indege esheshatu za gisirikare, zirimo iz’ubwoko bwa Lockheed C-130 Hercules na Boeing C-17 Globemaster III zitwara imizigo, zageze i Nanyuki kuva ku wa 24 Gicurasi. Muri zo, eshatu zageze aho nyuma y’itegeko ry’urukiko.

Umwe mu bayobozi ba Amerika wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko izo ndege zazanye ibikoresho by’ubuvuzi, abaganga, abahanga mu bwubatsi, abatekinisiye bo muri laboratwari n’abandi bakozi b’inzobere babarirwa muri za mirongo. Yavuze kandi ko nta murwayi n’umwe wazanwe muri izo ndege.

Ku wa 03 Kamena 2026, abahagarariye Amerika i Nairobi batangaje ko bazi icyemezo cy’urukiko rwa Kenya kandi ko “bakomeje gukorana na Leta ya Kenya kugira ngo hashakirwe hamwe ibisubizo ku bibazo byagaragajwe.”

Perezida wa Kenya, William Ruto, we yakomeje gushyigikira uwo mushinga. Ku wa 01 Kamena yabwiye abanyamakuru ati: “Turi guverinoma ikora ibintu ishingiye ku bushishozi n’imitekerereze myiza.” Icyakora, ntiyigeze agira icyo avuga ku cyemezo cy’urukiko cyahagaritse ibikorwa byo kubaka icyo kigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa