skol

Amerika yarashe ikirwa gifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa Iran

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2026 yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zasenye ibirindiro by’ingabo za Iran biri ku kirwa cya Kharg gifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa Tehran.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Mu kanya gashize, hashingiwe ku ibwiriza ryanjye, ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati zagabye kimwe mu bitero bikomeye mu mateka y’Uburasirazuba bwo Hagati, zisenya burundu ibirindiro bya gisirikare ku kirwa cya Kharg.”

Trump yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kudasenya ibikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli biri kuri iki kirwa ariko ko Iran cyangwa abandi bari kuyifasha mu ntambara yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026 nibakomeza kugerageza gufungwa Umuyoboro wa Hormuz, na we azisubira.

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko kurasa ibikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli n’iby’ingufu bya Tehran bizatuma na cyo gisenya ‘ako kanya’ iby’ibigo byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikorana na Amerika, bihinduke umuyonga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe, ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Iran byatangaje ko nta bikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli biri ku kirwa cya Kharg byangijwe n’iki gitero.

Ikirwa cya Kharg kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umuyoboro wa Hormuz, hafi y’umujyi wa Bushehr ukora ku nyanja. Igice kinini cy’ubutaka bwacyo bufite ubuso bwa kilometero kare 20 cyuzuyeho ibigega by’ibikomoka kuri peteroli.

Kharg ifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa Iran kubera ko 90% by’ibikomoka kuri peteroli iki gihugu cyohereza mu mahanga binyura kuri iki kirwa kiri mu majyepfo. Ibikomoka kuri peteroli yo soko y’ubukungu bwacyo.

Ibikorwa biri kuri iki kirwa byubatswe n’ikigo ‘Khark Chemical Company’ cyahuzaga abashoramari b’Abanyamerik n’Abanya-Iran mu myaka ya 1960. Ali Hossein Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yongereyemo ibindi byinshi mu gihe yari ku butegetsi.

Mu ntambara ya Iran na Iraq yabaye mu myaka ya 1980, ibikorwa byinshi byari kuri iki kirwa byarasenywe, ariko ubwo yari irangiye hubatsweho ibindi bishya, harundwa ingabo nyinshi kugira ngo zikaze umutekano waho.

Mu cyumweru gishize, Yair Lapid wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel yagaragaje ko gusenya ibikorwaremezo byose Iran itunganyirizamo ibikomoka kuri peteroli birimo n’ibiri ku kirwa cya Kharg ari byo byaca intege ubutegetsi bw’i Tehran.

Abasesengura iyi ntambara bagaragaza ko gusenya ibikorwaremezo biri ku kirwa cya Kharg bitagora Amerika na Israel, ariko ko atari icyemezo cyo guhutiraho bitewe n’ingaruka zishobora gukurikiraho.

Neil Quilliam ukorera mu kigo Chatham House nk’inzobere mu by’ingufu, aherutse gutangariza France 24 ati “Amerika na Israel bishatse kukirasa, bifite ubushobozi bwo kubikora.”

Prof. Scott Lucas wigisha politiki mpuzamahanga muri Kaminuza ya Dublin, yatangaje ko ikirwa cya Kharg kirashweho, Leta ya Iran yasenya inganda nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati kubera ko nta mutungo wayo yaba ikiramira.

Ati “Urashe Kharg, Leta ya Iran yavuga iti ‘Murabona, ubu ntacyo tugifite cyo guhomba kuko ibyo twari dufite byose byashize’. Ibyo bivuze ko yafunga umuyoboro wose. Bivuze ko basenya inganda zo mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Iki kirwa ntigifatwa nk’igifitiye akamaro Iran gusa kuko sosiyete zikomeye zo mu bihugu birimo iby’i Burayi zigikuraho ibikomoka kuri peteroli. Abasesenguzi bagaragaza ko Amerika igisenye byaba ari igihombo kuri benshi.

90% by’ibikomoka kuri peteroli Iran yohereza mu mahanga binyura ku kirwa cya Kharg

Iki kirwa cyuzuye inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli, zikora amanywa n’ijoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa