Amerika yarashe ubundi bwato ikeka ko bwari bwikoreye ibiyobyabwenge
Yanditswe: Monday 20, Oct 2025
Minisitiri w’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pette Hegseth, yatangaje ko tariki ya 17 Ukwakira 2025, ingabo z’iki gihugu zarashe ubwato bwari bwikoreye ibiyobyabwenge.
Uyu muyobozi yasobanuye ko ubu bwato bwari bufite aho buhuriye n’umutwe w’iterabwoba wa ELN (Ejército de Liberación Nacional) wo muri Colombia.
Ati “Ubu bwato intasi zacu zari zizi ko bwifashishwaga mu gutwara ibiyobyabwenge, bwanyuraga mu nzira bizwi ko inyuramo ibiyobyabwenge, butwaye ibiyobyabwenge byinshi.”
Amashusho yafashwe ubwo ubu bwato bwaraswaga, yabwerekanye bugurumana. Pete yasobanuye ko abagabo batatu bari baburimo bishwe kandi ko nta musirikare n’umwe wa Amerika wakomeretse.
Pete yatangaje ko ELN ari umutwe ushamikiye kuri Al Qaeda kandi ko ukora ubugizi bwa nabi burimo ubwicanyi, ukabangamira umutekano wa Amerika kugira ngo ugere ku ntego zawo.
Ati “Amerika izafata iyi mitwe nk’iy’iterabwoba. Izahigwa, yicwe nka Al Qaeda.”
Muri Nzeri 2025, Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko agiye gushoza intambara ku bantu banyuza ibiyobyabwenge mu mazi magari, cyane cyane abaturuka mu bihugu nka Venezuela.
Kuva icyo gihe, Ingabo za Amerika zimaze kurasa ubwato butandatu, ariko Leta ya Venezuela yo igaragaza ko ibi bitero biri mu mugambi wo kuyihirika kuko akenshi ishinjwa gukorana n’ababitwara.
Mu cyumweru gishize, Trump yatangaje ko mu gukumira abanyabyaha n’ibiyobyabwenge biva muri Venezuela byinjira muri Amerika, yategetse abakozi b’urwego rushinzwe (CIA) kwinjira muri Venezuela kugira ngo babihashye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *