Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bafite ubwenegihugu bwayo kuva muri Venezuela no kwigengesera mu gihe bakora ingendo mu mihanda.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko hari amakuru yatangajwe ko hari umutwe w’abantu bitwaje intwaro ukomeje guhigisha uruhindu abantu bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa abayishyigikiye.
Ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Amerika itaye muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro imushinja ibyaha bitandukanye birimo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 hasohotse amakuru arebana n’umutekano agaragaza ko hari itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bashyigikiye ubutegetsi bwa Venezuela bazwi nka Colectivos bashyize za bariyeri ku mihanda, aho bagenzura buri modoka bareba niba irimo Umunyamerika cyangwa ushyigikiye Amerika.
Amakuru yerekana ko abari gusangwa ari Abanyamerika cyangwa bashyigikiye icyo gihugu bari gufungwa, gushimutwa, gutotezwa, gukubitwa n’ibindi bikorwa bibi.
Mu itangazo yashyize hanze, Amerika yasabye abaturage bayo kuba maso mu gihe bagenda mu mihanda ndetse ibasaba gukora ibishoboka byose bakava muri Venezuela mu gihe ingendo mpuzamahanga zongeye gusubukurwa.
Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela kandi bakigengesera mu gihe bagenda mu mihanda
Itsinda ry’abitwaje intwaro muri Venezuela bari mu mihanda bahigisha uruhindu abaturage bafite aho bahuriye na Amerika


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *