skol

Amerika yashinje Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ‘kuvugavuga’

Yanditswe: Friday 21, Nov 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko nta ruhare ziteze kugira mu biganiro by’inama y’ihuriro G20 izatangira tariki ya 22 Ugushyingo 2025, zishinja Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo kuvugavuga.

Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize yatangaje ko nta muyobozi wo muri Amerika uzitabira inama ya G20 izabera muri Afurika y’Epfo, ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 20 Ugushyingo, Ramaphosa yavuze ko Amerika ishobora kuba igiye kwisubiraho.

Ramaphosa yagize ati “Twakiriye ubutumwa bwa Amerika, ni ubutumwa tukiganiraho na bo, bujyanye no kwisubiraho, bujyanye no kwitabira inama mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibi bibaye habura iminsi mike kugira ngo inama ibe. Ubwo rero dukwiye kujya muri ibyo biganiro kugira ngo tumenye icyo bisobanuye.”

Ramaphosa kandi yavuze ko igihugu kidakwiye kugira ijambo kurusha ibindi kubera ko giherereye ahantu heza, gifite ubukungu n’igisirikare gikomeye. Ati “Nta gihugu gikwiye gutoteza ikindi. Twese turareshya.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yatangaje ko nta muyobozi wo mu gihugu cyabo uzitabira inama ya G20, agaragaza ko ibyo Ramaphosa yakoze ari ukuvugavuga.

Ati “Amerika ntizitabira ibiganiro bya G20 muri Afurika y’Epfo. Nabonye Perezida wa Afurika y’Epfo avugavuga kuri Amerika na Perezida Donald Trump kandi ariya magambo ntiyishimiwe na Perezida Trump n’itsinda rye.”

Amerika yasobanuye ko Charge d’Affaires wayo muri Afurika y’Epfo azitabira igikorwa cy’ihererekanyabubasha ry’ubuyobozi bwa G20 nk’umuhango, ariko ko nta biganiro azajyamo.

Trump ashinja Leta ya Afurika y’Epfo kurebera ubugizi bwa nabi bukorerwa abazungu, ikanabambura ubutaka bwabo itabahaye ingurane. Ibyo Ramaphosa yarabihakanye, asobanura ko Amerika nta makuru y’ukuri ifite.

Iki kibazo ni cyo cyatumye Trump afata icyemezo cyo kutitabira inama ya G20 no kutohereza abazamuhagararira, agaragaza ko atumva impamvu Afurika y’Epfo yinjiye muri iri huriro rigizwe n’ibihugu bikize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa