skol
fortebet

Amerika yashinje RSF gukora jenoside inafatira ibihano umuyobozi wayo

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 7 Mutarama 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces n’abafatanyabikorwa babo muri Sudani bakoze jenoside kandi zifatira ibihano umuyobozi w’uyu mutwe amakimbirane amaze guhitana abantu ibihumbi mirongo kandi avana amamiliyoni mu byabo.

Sponsored Ad

Iki cyemezo ngo kibangamiye uburyo RSF yageragezaga kweza isura yayo no kureba ko yakwemerwa binyuze no mu gushyiraho guverinoma y’abasivili mu gihe uyu mutwe witwara gisirikare ushaka kwagura ahantu ugenzura ubu hangana na hafi ya kimwe cya kabiri cy’igihugu.

RSF yamaganye iki cyemezo nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ikomeza ivuga.

Umuvugizi wa RSF ubwo yasabwaga kugira icyo avuga yagize ati: “Amerika mbere yahannye Impirimbanyi y’ubwigenge bwa Afurika Nelson Mandela, ibyo bikaba byari bibi. Uyu munsi, irahemba abatangije intambara ihana (umuyobozi wa RSF) Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, na byo bikaba ari bibi”.

Intambara yo muri Sudani yateje imvururu zishingiye ku moko zashinjwe ahanini RSF. Yakoze kandi ibikorwa byo gusahura hirya no hino mu gihugu, kwica no gusambanya abasivili muri ibyo bikorwa.

RSF ihakana kugirira nabi abasivili kandi ikemeza ko n’abarwanyi bayo bishoye muri ibyo bikorwa itabatumye kandi irimo kugerageza kubakurikiranira hafi.
Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu itangazo rye yatangaje ko RSF n’imitwe yitwara gisirikare bifatanya ikomeje kugaba ibitero byibasira abasivili, yongeraho ko bishe ku buryo bwitondewe abagabo n’abahungu kubera ubwoko bwabo kandi bibasiye nkana abagore n’abakobwa bo mu moko amwe kugira ngo bafatwe ku ngufu banakorerwe uburyo butandukanye bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa