skol
fortebet

Amerika yashinje u Burusiya gutera inkunga impande zombi zirwana muri Sudani

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye gutera inkunga impande zombi zirwana muri Sudani, iyi ikaba ari intambwe ishimangira ibyo Washington yari yavuze mbere ko Moscou ikina ku mpande zombi mu makimbirane kugira ngo igere ku ntego zayo za politiki.

Sponsored Ad

Intambara yadutse muri Mata 2023 kubera kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo za Sudani n’iza Rapid Support Forces (RSF) mu gihe hari hateganijwe ko hajyaho ubutegetsi bw’abasivili, bikaba byarateje ikibazo kinini cyo kuvanwa mu byabo n’inzara ku Isi.

Mu Gushyingo, u Burusiya bwifashishije droit de veto bufite bwitambitse umushinga w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano wahamagariraga impande zirwana guhita zihagarika imirwano no gutanga ubufasha bw’ubutabazi. Abagize akanama 14 basigaye batoye uyu mushinga nk’uko bitangazwa na VOA News.

Ku wa Mbere, itariki 6 Mutarama 2025, Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, yabwiye akanama ati: “U Burusiya bwahisemo gutambamira: guhagarara bwonyine kuko bwatoye gushyira mu kaga abasivili, mu gihe butera inkunga impande zombi ziri mu makimbirane – yego, nibyo mvuze: impande zombi”.

Mu gusubiza, Ambasaderi wungirije w’u Burusiya, Dmitry Polyanskiy, yagize ati: “Tubabajwe no kuba Amerika igerageza gucira imanza ibindi bihugu by’Isi ikoresheje ibipimo byayo.”

Ati: “Biragaragara ko muri Pax Americana bagenzi bacu b’Abanyamerika bagerageza kuzigama ku giciro icyo ari cyo cyose, umubano n’ibindi bihugu wubakiye gusa ku kubikoresha no kuri gahunda z’ubugizi bwa nabi zigamije gukungahaza Amerika”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa