Amerika yataye muri yombi umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zataye muri yombi Umunyarwanda Nsabumukunzi Faustin w’imyaka 65, wari utuye muri Leta ya New York, akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye muri Amerika kuva mu 2003 yarahishe urwo ruhare.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika kuri uyu wa 24 Mata 2025, ryagaragaje ko Nsabumukunzi yabeshye inzego z’icyo gihugu kuva mu 2003 ubwo yahabwaga ibyangombwa byo kwinjirayo nk’impunzi, mu 2007 agahabwa ’green card’, naho mu 2009 no mu 2015 akandika asaba guhabwa ubwenegihu bwa Amerika.
Iryo tangazo ryagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabumukunzi yari Konseye, akaba akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri segiteri yari ayoboye.
Nsabumukunzi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahitwa Long Island, akaba agomba kugezwa imbere y’Umucamanza w’Akarere k’Iburasirazuba ka New York, Joanna Seybert, kugira ngo afate umwanzuro kuri dosiye ye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Matthew R. Galeotti, yatangaje ati "Ukekwa akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa ndengakamera by’urugomo mu maganga, hanyuma akabeshya kugira ngo abone ’green card’ ndetse yagerageje kubona ubwenegihugu bwa Amerika."
Galeotti yongeyeho ko igihe cyaba gishize cyose, Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gushaka ndetse no kugeza mu butabera ababa barakoze ibyaha mu bihugu byabo bakabihisha kugira ngo babone ubwenegihugu bwa Amerika.
Umushinjacyaha w’Akarere k’Iburasirazuba ka New York, John J. Durhan, yavuze ko Nsabumukunzi yabeshye inshuro nyinshi kugira ngo ahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashaka kugira ngo abe umuturage wa Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati "Mu myaka irenga 20, yabayeho muri ibyo binyoma, atura muri Amerika afite ibyangombwa by’ukuri atari akwiriye, abayeho mu buzima bw’igitangaza abo yishe batazigera bagira, ariko ku bw’umuhate w’abashinzwe iperereza bacu ndetse n’ubushinjacyaha, ushinjwa noneho azaryozwa ibyo yakoze."
Bivugwa ko Nsabumukunzi yakoresheje umwanya yari afite w’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akayobora amatsinda y’abicanyi bajyaga kwica Abatutsi muri Komini yari ayoboye. Yagiye ashyiraho za barrieres ziciweho Abatutsi benshi.
Nk’uko bigaragazwa n’impapuro z’inkiko, Nsabumukunzi yahamijwe n’Inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside adahari.
Uretse uruhare muri Jenoside yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda, Nsabumukunzi akurikiranyweho n’inkiko za Amerika uburiganya mu kubona visa, ndetse no gushaka kubona ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko inshuro ebyiri, ibintu abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *