Amerika yemereye Ukraine kurasa ku Burusiya ikoresheje missile sirasa kure yayihaye
Yanditswe: Monday 18, Nov 2024

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo zemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje za missile zirasa kure zayihaye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Ukraine izatangira kurasira ku Burusiya ikoresheje ziriya missile.
Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwemereye Ukraine gukoresha ziriya ntwaro, mu gihe habura amezi abiri ngo Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangire inshingano nka Perezida mushya w’iki gihugu.
Ni icyemezo kije kandi nyuma y’igihe Perezida Volodymyir Zelensky atakambira Amerika ayisaba kwemerera igihugu cye gukoresha ziriya ntwaro mu kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare biri imbere mu Burusiya.
Umwe mu bayobozi ba Amerika bafite aho bahuriye n’ifatwa ry’uriya mwanzuro yavuze ko Amerika yawufashe mu rwego rwo gusubiza ku kuba u Burusiya buheruka kohereza muri Ukraine ingabo zo muri Koreya ya Ruguru mu rwego rwo guha umusada izabwo; ibyateye ubwoba Washington na Kiev.
Mu ntwaro byitezwe ko Ukraine ishobora kwifashisha irasa ku Burusiya harimo missile zo mu bwoko bwa ATACMS zishobora kurasa ku ntera ya kilometero zirenga 300.
U Burusiya icyakora buheruka gutanga umuburo w’uko mu gihe Amerika yaba yemereye Ukraine gukoresha ziriya ntwaro mu kuburasaho buzafata ingamba zo guca intege imikoreshereze yazo, kuko buzifata nk’izishobora gutuma intambara ifata indi ntera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *