Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump mu Burasirazuba bwo hagati no mu biganiro by’amahoro, Steve Witkoff, yatangaje ko bitarenze impera za 2025 intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine izashyirwaho akadomo.
Witkoff yavuze ko hagendewe ku masezerano y’amahoro ari kuganirwaho, n’ibiganiro bigenda bibaho n’ubuyobozi bwa Ukraine bitanga icyizere.
Yavuze ko yaba iyi ntambara n’izindi zose “twizeye kuzirangiza mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
Ati “Hari amasezerano y’amahoro ari kuganirwaho, aho tugeze iherezo turaribona…dufite amatsinda abikoraho kandi twizeye ko bitarenze impera z’uyu mwaka cyangwa na mbere yaho dushobora kuba twageze ku masezerano y’amahoro.”
Ku wa 26 Kanama 2025 Perezida Trump yatangaje ko ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine nibidatanga umusaruro impande zombi zizafatirwa ibihano.
Trump yavuze ko Perezida Zelenskyy wa Ukraine atari umwere muri iyi ntambara kuko mu gihugu cye hari urubyiruko rupfira ku rugamba buri cyumweru.
Ati “Ibihumbi by’urubyiruko, biganjemo abakiri bato bari gupfa buri cyumweru. Nshobora kubikumira nkoresheje ibihano cyangwa kuba uwo ndi we, cyangwa gushyiraho imisoro ihanitse bishobora kuremerera u Burusiya cyangwa Ukraine cyangwa undi wese.”
Yahamije ko hari ibihano by’ubukungu bigomba gufatirwa ibi bihugu kuko Amerika idategereje kwinjira mu ntambara y’Isi.
Trump yanenze ubutegetsi bwa Joe Biden wamusimbuye, avuga ko bitari bikwiye kwemera ko iyi ntambara itangira.
Perezida Trump yavuze ko ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine nibidatanga umusaruro impande zombi zizafatirwa ibihano

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *