
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, yavuze ko biteguye gufasha Koreya y’Epfo mu gukora ibisasu bya kirimbuzi no kuyifasha kongera imyitozo ya gisirikare
Ibi yabitangarije mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, ryaje mu gihe umwuka mubi uri kwiyongera hagati ya Koreya zombi, ni nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ishaka kugerageza misile ballistique.
Lloyd yagize ati “Uyu munsi nijeje Minisitiri Kim ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gufasha igisirikare cya Koreya ya y’Epfo kandi ko amasezezerano azubahirizwa ntakabuza.’’
Koreya ya Ruguru ishinja Koreya y’Epfo na Amerika ko imyitozo ya gisirikare barimo ari yo nkomoko y’ubushyamirane bukomeje kwiyongera muri ako karere, kuko iyi myitozo iyifata nk’ubugambanyi iri gukorerwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Koreya ya Ruguru yasenye imihanda iyo ari yo yose iyihuza na Koreya y’Epfo, kugira ngo igabanye inzira zose z’ubutaka zatuma bayinjiramo byoroshye.
Ku wa kane, Koreya y’Epfo yatangaje ko bishoboka ko Koreya ya Ruguru yohereje igisasu cya ICBM mu Nyanja ya Donghae ihuriweho n’izi Koreya zombi.
Minisitiri, Austin, yabwiye mugenzi we ko amwijeje kuzatanga ubufasha ubwo ari bwo bwose igisirikare cya Koreya y’Epfo kizakenera mu bwirizinzi bwacyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *