Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agahenge kazakomeza kugeza hasojwe ibiganiro bihagarika intambara ya Iran igiye kumara amezi abiri.
Perezida wa Amerika yizera ko iyi ntambara yashoje kuri Iran izarangira mu buryo bwa dipolomasi. Yavuze ko azakomeza gufunga ibyambu bya Iran, ku buryo nta bwato buva cyangwa ngo bujye muri iki gihugu.
Itangazo Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Bishingiye k’uko Iran yasenyutse, ndetse no ku busabe Maréchal Asim Munir (uyobora Ingabo za Pakistan) na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan,Shehbaz Sharif, twasabwe kuba turetse gutera Iran kugeza igihe abayobozi bayo n’abayihagarariye bazazana imbanzirizamasezerano ihuriweho.”
Trump yavuze ko yasabye ingabo za Amerika gukomeza gufunga ibyambu bya Iran, no gukomeza kuryamira amajanja. Ati “Agahenge kazakomeza kugeza igihe bazamurika imbanzirizamasezerano, ibiganiro bisojwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 ni bwo Perezida Trump wa Amerika yatangaje ko bemeranyije na Iran ku bijyanye no guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Hari nyuma y’ukwezi kurenga Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangije intambara kuri Iran yaguyemo abayobozi bakuru ba Iran benshi barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wayo.
Ni intambara ikomeje kuzahaza ubukungu bw’Isi, bitewe n’uko inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli yafunzwe na Iran, bigatuma uyu mutungo kamere utumbagira mu biciro.
Byavuye hafi ya 70$ ku kagunguru kamwe bigera ku 120$ muri Werurwe 2026, icyakora byongera kugabanyukaho gato.
Mu minsi mike ishize byazamutseho 5% akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kadatunganyije karenga 100$. Nyuma y’uko Trump atangaje ko agahenge kazakomeza byahise bigera kuri 98,97$.
Kuri uyu wa 21 Mata 2026 Trump yatangaje ko Iran izahura n’ibibazo itigeze ibona mu mateka yayo niba itemeye kugirana ibiganiro na Amerika.
Yabivuze mu kiganiro n’Umunyamakuru John Fredericks, ko intambara iri hafi kurangira ariko ko Iran nititwara neza izahura n’akaga. Ni mu gihe n’ubu Iran igaragaza ko itarafata umwanzuro niba izajya kuganira na Amerika k’uko ivuga ko ibona ab’i Washington batarajwe inshinga n’inzira ya demokarasi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *