skol

Andrew Mwenda yavuze ko abayobozi ba Uganda Airlines ari ‘abajura’

Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026

featured-image

Umunyamakuru n’umusesenguzi w’ibya politiki muri Uganda, Andrew Mwenda, yavuze ko sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’icyo gihugu, Uganda Airlines idateze kubona inyungu ashingiye ku bibazo bya ruswa n’ibyo yise ubujura biri mu miyoborere yayo.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Uganda, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo n’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba.

Mwenda yavuze ko ntawe ukwiye gutungurwa n’uko Uganda Airlines itaragera ku rwego rwo kunguka mu buryo bugaragara, asobanura ko bisaba igihe kinini kugira ngo amasosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere atere imbere, kandi ko ibyo ari ibisanzwe mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati “Nta kibazo mbona mu kuba Uganda Airlines itaratangira kunguka bifatika, kuko sosiyete z’indege zigishingwa zisaba igihe kugira ngo zitere imbere bigaragara.”

Gusa, Mwenda yavuze ko ibibazo iyo sosiyete ifite birenze kuba ikiri nto mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ahubwo ari imiyoborere mibi.

Yagaragaje ko ikibazo cya mbere ari ubushobozi buke n’ubumenyi budahagije mu by’ubwikorezi bwo mu kirere mu buyobozi bwayo, avuga ko batumva neza uko urwego bayobora rukora.

Ikindi kibazo gikomeye yagaragaje ni ruswa no gukoresha ububasha bw’abayobozi bayo mu nyungu zabo bwite, ndetse ntiyatinya no kuvuga ko ari ‘abajura’.

Ati “Iyo sosiyete iyoborwa n’abajura. Ibi ndabivuga nkomeje rwose. Umuyobozi Mukuru wayo n’ushinzwe ubucuruzi bakwiye kujyanwa mu rukiko. Ntabwo nicuza ko naba ntanze amakuru atari yo, kuko mvuze ko ari abajura nzabereka ibigaragaza ko ari bo.”

Yasobanuye ko imikorere mibi ya Uganda Airlines igenda ikanagera mu gufata ibyemezo bidahwitse, atunga urutoki itangwa ry’amasoko y’ibyo iyo sosiyete ikenera.

Ati “Hari ubucuruzi bwinshi baba bakora nko kubaha ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikenerwa. Bagenda bakuramo ababahaga izo serivisi […] noneho bakazanamo ababo bashobora gukorana mu buryo basaguraho amafaranga ya ‘commission’.”

Uwo musesenguzi yakomeje anenga uburyo indege nini za Uganda Airlines zikoreshwa, agaragaza ko zose zijyanwa mu byerekezo bya kure cyane, noneho wateranya igihe zimarayo n’icyo kugaruka ugasanga ni hafi umunsi wose bigatuma hakorwa ingendo nke.

Mwenda yasoje agaragaza ko ibyo abona byakemura urwo ruhuri rw’ibibazo ahamya ko Inama y’Ubutegetsi ya Uganda Airlines irebera, ari gukoresha abanyamahanga bafite inararibonye mu micungire y’ubwikorezi bwo mu kirere mu gihe runaka, Abanya-Uganda bakaba babigiraho.

Yavuze ko ibyo byagabanya ikibazo cy’icyenewabo gikunze kugaragara muri Uganda, aho usanga abafite inshingano runaka bashyirwaho igitutu na bene wabo ngo babahe akazi, ari byo bitera ibibazo by’abakozi badafite inararibonye, kandi ko ibyo ku banyamahanga bitashoboka.

Ati “Abanyamahanga ntibakwemera ruswa cyangwa ivangura. Bo bakora kinyamwuga, Abanya-Uganda bakabigiraho.”

Ibyo yavuze ko ari byo byatuma ishoramari rishyirwa muri Uganda Airlines riyifasha kwaguka no gukomeza gufasha icyo gihugu kugihuza n’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa