Angola yemeje ko igiye kohereza ingabo mu duce M23 igenzura
Yanditswe: Thursday 13, Feb 2025

Angola kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, yemeje ko mu mpera z’iki cyumweru izohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo “gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro.”
Angola ivuga ko ingabo izohereza muri RDC zigomba gukorera mu duce tugenzurwa na M23, zikazaba zifite inshingano zo kurinda abasirikare bagize urwego rwitwa Ad hoc mechanism basanzwe bakurikirana gahunda yo gushyira mu bikorwa agahenge hagati y’impande zishyamiranye.
Mbere y’uko Angola yohereza ziriya ngabo zitaramenyekana umubare muri RDC, kubogereza bigomba kubanza kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba bariya basirikare bazaba bafite inshingano zo kurwana, ndetse yaba uruhande rwa M23 cyangwa Leta ya Congo nta wuragira icyo abivugaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *