Igisirikare cya Angola kirwanira mu kirere giherutse kohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare bo kurwanya ihuriro AFC/M23 n’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Komine ya Minembwe.
Tariki ya 18 Gashyantare 2026, Angola yohereje abasirikare bagera kuri 100 ku kibuga cy’indege cya Kalemie mu ntara ya Tanganyika, nyuma y’amasaha make kimwe cya kabiri cyabo bakomereza mu mujyi wa Baraka no mu bindi bice bigize teritwari ya Fizi kugira ngo bafashe ingabo za RDC.
Uwo munsi ni bwo agahenge kasabwe na Angola kagombaga gutangira kubahirizwa. Bisa n’aho nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, João Lourenço, avuye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yiyambuye umwambaro w’ubuhuza, yinjira byeruye mu ntambara yo muri RDC.
Hari indege z’intambara za Angola zo mu bwoko bwa Sukhoi-30 na Sukhoi-25 zoherejwe ku kibuga cy’indege cya Kalemie, kugira ngo zijye zifashishwa mu bitero bigabwa kuri AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho mu bice by’imisozi miremire muri Fizi.
Kuva tariki ya 19 kugeza 21 Gashyantare, abahagarariye u Burundi na RDC bahuriye mu nama y’umutekano yamaze iminsi itatu ibera muri hoteli ya Kiriri Garden i Bujumbura. Yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, mugenzi we waturutse i Kinshasa, Gen Jules Banza Mwilambwe na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita.
Umuyobozi w’akarere ka 33 k’igisirikare cya RDC, Brig Gen Mwaku Mbuluku Daniel, uw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Col Kisembo Isingoma Benjamin n’abapilote baturutse muri Angola bitabiriye iyi nama.
Iyi nama yaganiriwemo uko mu cyumweru, impande zose zagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira, hifashishijwe ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere, kugira ngo iri huriro ry’ingabo za Leta ya RDC ribyisubize.
Ubu ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigizwe n’abasirikare babarirwa mu bihumbi, barimo aba Angola, aba RDC, ab’u Burundi, FDLR, urubyiruko rw’Imbonerakure, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro baturutse mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo no muri Algeria.
Uruhare rwa Angola mu ntambara yo muri RDC rugaragaza ko amatangazo imaze iminsi isohora ateguza ibiganiro bizahuza Abanye-Congo yari agamije kuyobya umuryango mpuzamahanga, nyamara ishyigikiye ukwinangira kwa Perezida Félix Tshisekedi ufite inyota yo kwisubiza ibice byose AFC/M23 igenzura.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *